Indirimbo ya nyakwigendera Tupac Shakur yise ‘Hit Em Up’ yashyizwe ku rutonde na Billboard nk’indirimbo nziza y’ibihe byose nyuma yo gufata mwanya wa mbere kuri urwo rubuga.
Nk’uko urubuga rwa Billboard rubitangaza, iyi ndirimbo yasohotse mu 1996 yibasira a bagenzi be nyakwigendera Biggie Smalls, Junior M.A.F.I.A., na Mobb Deep, ni yo ndirimbo ihagaze neza ku rutonde rw’indirimbo 15 za Hip-hop.
Kuri urwo rutonde, indirimbo eshanu zihagaze neza nyuma y’iyi ya Tupac, ‘The Story of Adidon’ ya Pusha T, ‘Supa Ugly’ ya Jay-Z, ‘No Vaseline’ ya Ice Cube na ‘Meet the Grahams’ ya Kendrick Lamar.
Tupac Shakur yitabye ku ya 7 Nzeri 1996, nyuma yo kurasirwa mu modoka i Las Vegas, muri Nevada.
