Imyambarire ya Sheila Gashumba yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Imyambarire ya Sheila Gashumba yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

 Oct 31, 2023 - 17:06

Umugandekazi akaba n'icyamamare ku matereviziyo, Sheila Gashumba, yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko X, nyuma yuko mu mpera z'icyumweru gishize yagaragaye mu birori i Kampala yambaye ikanzu n'ubu yabaye igitaramo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kampala bari mu byishimo ubwo ibyamamare nka Sheila Gashumba, Katrina Nilzero, na Farha Adamz bitabiraga ibirori byiza cyane by’abambaye imikara(Black party) byabereye muri Skyz Hotel Naguru.

Imyambarire ya Sheila Gashumba yasize inkuru

Icyakora, Sheila ni we wasize inkuru bitewe n’imyambaro ye, kuko yari yambaye ikanzu ibonerana ikagaragaza umubiri we ndetse n’utwenda tw’imbere, ibintu byavugishije benshi n’ubu bakiri no kujyaho impaka.

Sheila Gashumba yari yambaye ikanzu ibonerana cyane

Icyakora, bamwe ntibatinye kumushimira ko batewe ishema no kuba yigiriye ikizera cyo  kwambara mu buryo butatinyukwa na buri wese, mu gihe abandi bavuga ko ari imyambarire idahwirse ndetse no gushaka kubonwa na rurubanda.

Imyenda ya Sheila Gashumba ntiyavuzweho rumwe

Abahanga mu kwerekana imideli, bavuga ko imyenda Sheila Gashumba yambaraga muri iryo joro ikavugisaha abantu amangambure, yaguze amadorari 10,000 hafi miliyoni 38 z’amafaranga ya Uganda, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 10 z’amanyarwanda.