Imyaka 20 ishize Britney Spears akuyemo inda akomeje guta umutwe

Imyaka 20 ishize Britney Spears akuyemo inda akomeje guta umutwe

 Oct 18, 2023 - 16:51

Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko nyuma y'imyaka irenga 20 akuyemo inda ya Justin Timberlake akomeje guta umutwe kubera icyo gikorwa.

Umuririmbyi w'Umunyamerika Britney Spears yatangaje ko akomeje gushavuzwa nuko mu myaka irenga 20 ishize uwari umukunzi we Justin Timberlake yamuteye inda nyuma agahita umusaba kuyikuramo bwangu kubera urukundo yamukunda akamwumvira, ariko ngo kuri ubu umutima we wuzuyeho ibyo bikomere.

Britney Spears na Timberlake bakaba barakundanye hagati y'umwaka 1999 ndetse na 2002. Spears akaba avuga ibyagahinda aterwa no kuba yarikuriyemo umwana, yabyanditse mu gitabo yise "The Woman in Me" cyizasohoka ku wa 24 Ukwakira 2023.

Britney Spears akomeje gushavuzwa no gukuramo inda Justin Timberlake

Kuri Spears, akaba avuga ko yakundaga cyane Timberlake, ndetse akumva ko uwo mwana yari atwite yari kubabera umuryango mu yindi myaka yari igiye kuza, ariko ngo uyu musore yarabyanze burundu avuga ko atiteguye kuba umubyeyi, kandi ko natayikuramo azamureka wenyine akamusiga.

Mu magambo ya Spears ati "Nakundaga Timberlake cyane. Nibwiraga ko umunsi umwe twazaba dufite umuryango biciye muri uwo mwana nari ntwite. Ariko Timberlake ntiyigeze yishimira ko nari mfite inda ye, ambwira ko atiteguye kugira umwana muri ubu buzima, kubera ko twari tukiri bato cyane."

Umuhanzikazi Britney Spears akomeje kwicuza nyuma yo gukuramo inda mu myaka 20 ishize

Spears yunzemo ati "Timberlake yabwiye ko nindamuka ntayikuyemo, azansiga. Nubwo ntashakaga kuyikuramo, ariko narabikoze. Kuri uyu munsi, iki nicyo kintu gikomeje kunsenya mu bitekerezo kandi nicyo kintu cyaba cyarambabaje mu buzima bwange bwose."

Nubwo uyu muhanzikazi yakuyemo inda ya Timberlake, ariko kandi nyuma yaje kubyara abandi bahungu babiri Sean Preston na Jayden James. Icyakora ntabwo yigeze ahirwa n'urushako, dore ko amaze gushaka abagabo ubugira gatatu ariko bikarangira batandukanye.