Imvune ya Thomas Partey yakuye imitima abafana ba Arsenal

Imvune ya Thomas Partey yakuye imitima abafana ba Arsenal

 Jan 28, 2023 - 04:25

Mu mukino wa FA Cup wahuzaga Manchester City na Arsenal, abarashi bakuyemo inkuru mbi ebyiri harimo gutsindwa ndetse na Thomas Partey wavuye mu kibuga acumbagira bigakekwa ko yagize imvune ikomeye.

Arsenal yaraye isezerewe muri FA Cup mu mukino wabereye Etihad Stadium, nyuma y'igitegi kimwe cyatsinzwe na myugariro wa Manchester City Nathaniel Aké.

Muri uyu mukino kandi Thomas Partey yagizemo ikibazo maze umutoza Mikel Arteta ahitamo kumusimbuza ku munota wa 46 ashyiramo Albert Sambi Lokonga, birangira banatakaje umukino kuko nyuma aribwo batsinzwe igitego.

Mikel Arteta yatangaje ko yamukuyemo kuko atashakaga ko yagira ikibazo. Yagize ati:"Yumvaga atameze neza kandi ntabwo twashakaga kugira ibibazo twiteza, ubundi yari gukomeza.

"Yumvaga atameze neza kandi byagendaga biba bibi, ubwo rero ntabwo yari gukomeza. Ndabwo yari ameze neza ku buryo yakomeza.

"Biragaragara ko ejo[Kuri uyu wa Gatandatu] nyuma y'umunsi umwe azanyuzwa mu cyuma harebwe uko bimeze."

Umunya-Ghana Thomas Partey ni umukinnyi ufatiye rununi cyane Arsenal muri uyu mwaka w'imikino, dore ko umukino umwe wonyine yatsinzwe muri shampiyona ari umukino yakinnye na Manchester United adahari.

Gusa ku rundi ruhande Arsenal ikomeje gushaka Moises Caicedo ukinira Brighton ushobora kuza kuba asimbuye Partey mu gihe yaba agize ikibazo, cyangwa akanamufasha mu gihe yaba ahari.

Thomas Partey araza kunyuzwa mu Cyuma