Impamvu zikomeye Don jazzy atasinyishije Davido na Wizkid muri Label ye

Impamvu zikomeye Don jazzy atasinyishije Davido na Wizkid muri Label ye

 Jul 15, 2023 - 02:27

Don Jazzy ufite inzu itunganya umuziki ya Mavin Record label yatangaje impamvu atigeze asinyisha Davido na Wizkid mu nzu ye.

Michael Collins Ajereh amazina nyakuri ya Don jazzy umugabo utunganya umuziki muri Nigeria akaba anafite inzu yitwa 'Mavin Record label' yatangaje impamvu atigeze azana abasitari muri Afrobeats muri iki gihugu mu nzu ye aribo Wizkid na Davido.

Don Jazzy akaba yemeje ko atigeze agira amahirwe yo gusinyisha David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ngo kubera ko uyu muhanzi yabaye umusitari adafashijwe na Lebal runaka. Ku bw'ibyo, ngo byari kugorana kujya muri Label ye. 

Impamvu Don jazzy atasinyishije Davido na Wizkid mu nzu ye

Naho agaruka kuri Wizkid, akaba yatangaje ko icyamamare muri muzika akabanatunya umuziki ndetse akaba n'Umunyapolitike Olubankole Wellington uzwi nka Banky W, ngo yari yarasinyishije uyu muhanzi mbere mu nzu ye ya Empire Mates Entertainment (EME).

Hagati aho, Don Jazzy akaba yicuza bikomeye cyane kuba atarasinyishije abarimo Simi na Teni. Ati " Nkunda Simi ariko sinigeze musinyisha, kandi narabishakaga. Nkunda bitavugwa Teni ariko sinigeze musinyisha kandi narabyifuzaga"

Don Jazzy yicuza kuba atarasinyishije Simi na Teni 

Icyakora nubwo atigeze asinyisha aba bahanzi, ariko yishimira ko yasinyishije umuraperi Falz The Bahd Guy. Ati "Falz nkunda imikorere ye cyane. Buri gihe twahoraga dupanga imishinga mishya."