Impamvu nyamukuru Kenny Sol yagiye muri 1:55 AM

Impamvu nyamukuru Kenny Sol yagiye muri 1:55 AM

 May 11, 2024 - 05:55

Umuhanzi Kenny Sol yahishuye impamvu nyirizina yatumye yinjira muri Label ya 1:55 AM, agira n'icyo yizeza Abanyarwanda nyuma yo kuyigeramo, avuga no kumishinga afitanye na Bruce Melodie.

Umuhanzi Nyarwanda Kenny Sol akaba n'umwe mu bagenzeho muri ibi bihe, nyuma yo kwinjira mu nzu itunganya umuziki ya 1:55 AM ya Coach Gael muri Gashyantare 2024 asanzemo abarimo Bruce Melodie, yahishuye icyatumye afata umwanzuro wo kwinjira muri iyi Label.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Igihe, yavuze ko yari akeneye abandi bantu bamufasha, kuko ngo ibintu byari bimaze kumuruta haba mu bushobozi by'amafaranga n'ibindi, cyane ko yemeza ko umuziki usaba ibishoro byinshi.

Ati " Narinkeneye abantu bamfasha kubera ko ibintu byari bimaze kunduta cyane haba mu buryo bw'imikorere n'amafaranga. Murabizi bino bintu bisaba ubushobozi ntabwo wabyuka ngo ugiye kureba producer. Ngewe rero narinkeneye abandi bantu basunika ibintu byange nkagera ku rundi rwego nge ntabashaka kwigezaho."

Kenny Sol yunzemo ko Abanyarwanda bazabona impinduka nyinshi mu muziki we nyuma yo kwinjira muri iyi label kuko agiye gukomeza kubaha umuziki mwiza. Icyakora, yirinze kugira icyo avuga ku masezerano yagiranye na 1: 55 AM gusa yavuze ko atari abafatanyabikorwa, ahubwo ari bo bamugenzura.

Yanahamije ko azakorana indirimbo na Bruce Melodie, kuko yemeza ko abyifuza cyane, yizeza abakunzi be ko ishora kuboneka bitarenze muri iyi mpeshyi.

Kenny Sol aremeza ko yinjiye muri 1:55 AM kugira ngo bamugeze ku rundi rwego