Impamvu mba nshaka ko abantu banyumva bagahinda umushyitsi-Ruger

Impamvu mba nshaka ko abantu banyumva bagahinda umushyitsi-Ruger

 Oct 11, 2023 - 14:01

Umuhanzi Ruger yahishuye impamvu aba yifuza ko inshuti ze mu muziki zajya zimwumva zigatangira gutitira ndetse zikamufata nk'umuntu uteye ubwoba.

Umuhanzi Michael Adebayo Olayinka wamenyekanye mu muziki nka Ruger, aratangaza ko aba yifuza ko inshuti ze zajya zimufata nk'umuntu uteye ubwoba kandi uteje ikibazo mu muzika. Uyu musore, akaba yavuze ko biba ari ibintu bibi cyane iyo mu ruganda rwa muzika abantu batagutinya bakagufata nk'umuntu usanzwe uraho.

Ruger ibi akaba yabitangaje ubwo yavugaga aho yakuye igitekerezo cy'indirimbo ye ‘Asiwaju’, yaririmbye mu rurimi rwa "Pidgin" na "Yoruba". Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo yagize ati "Asiwaju’ ni byose, kandi n'indirimbo imbyinitse. Irimo ubutumwa bw'umuntu, kuko mba nifuza ko abantu bambona nk'umuntu uteje ikibazo; umuntu mubi cyane."

umuhanzi Ruger aremeza ko aba ashaka ko abantu bamutinya muri muzika

Uyu musore akaba yahamije ko iyo abantu batagufata nk'umuntu uteye ubwoba, ari byo bintu biba ari bibi cyane, kandi ngo hari abahanzi baba bari muri ibyo byiciro. Akaba yahamije ko biba ari ishyano kuba watangaza ko ugiye gusohora indirimbo abantu ntibatitire, ahubwo ngo bakabifata nk'ibintu bisanzwe nkaho ntacyabaye.

Ni mu gihe uyu musore yamamije ko kuri ubu abantu bamutinya kandi ngo nibyo aba ashaka. Ikindi kandi, ngo nawe ubwe aritinya, kandi ngo ntaba akozwa ibyo kuba abandi bagenzi be bamubona nk'umuntu woroheje batamutinya.

Ruger aremeza ko ari ishyano kuba watangaza ko wasohoye indirimbo abantu bakabifata nk'ibisanzwe

Akaba avuga ko impamvu yabyo, ngo ari uko ibintu byose ubu byakomeye cyane, kugera no ku rukundo. Akaba avuga ko abantu bamukundira uko ari mu muziki ari bake cyane. Icyakora, yashimangiye ko umuraperi Dremo ari we nshuti yo nyine afite mu bijyanye na muzika.