Impamvu itangaje yatumye rutahizamu mushya wa Man.United ahitamo nimero 27

Impamvu itangaje yatumye rutahizamu mushya wa Man.United ahitamo nimero 27

 Jan 17, 2023 - 15:09

Wout Weghorst yatangaje ko yabanje gusaba Alex Telles ko yakwambara nimero 27 muri Manchester United, anavuga impamvu itangaje yahisemo kwambara iyi nimero.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo rutahizamu Wout Weghorst w'imyaka 30 yasinye muri Manchester United nk'intizanyo ya Bunley bamukuye muri Besiktas yatijwemo mu mpeshyi ishize.

Weghorst yaje muri iyi kipe asanga nimero 9 idahari kuko yambarwa na Antony Martial atekereza kwambara nimero 27 isanzwe yambarwa na Alex Telles watijwe muri FC Sevilla yo muri Espagne.

Atangaza impamvu yahisemo iyi nimero avuga ko ufashe 2 ugateranyaho 7 biba 9, akaba ari yo mpamvu yayihisemo nyuma yo kubura nimero 9 ya Antony Martial.

Weghost yabwiye urubuga rwa Manchester United ati:"Birumvikana, narebye nimero zihari zitambawe. Kabiri na karindwi bizaba ikenda - Nimero y'abataka.

"Mpagera nabwiwe ko ari iya Alex Telles watijwe ubu. Nagombaga kumubaza niba ntacyo bitwaye, ubundi mbabwira ko bayimpa kandi nta kibazo byateje, ndamushimira."

Wout Weghorst wagaragaye akorana imyitozo na bagenzi be byitezwe ko aragaragara kuri uyu wa Gatatu mu mukino w'ikirarane Manchester United irakinamo na Crystal Palace, bitegura gusura Arsenal ku Cyumweru.

Umutoza Erik Ten Hag yanze kwemeza niba koko Weghorst aragaragara muri uyu mukino, ariko bihura na Antony Martial ufite akabazo gato k'imvune, uyu rutahizamu mushya ashobora kubona umwanya muri uyu mukino.

Manchester iri kwishyura imishahara yose y'uyu musore yatiye, ikaba yaramutanzeho miliyoni 2.6 z'amapawundi, aho Bunley izafatamo 2.5 ikazitanga muri Besiktas yari yamutiye mu ntangiriro z'umwaka w'imikino.

Weghorst yatangiye imyitozo muri Manchester United(Image:Getty)