Imana imfashe! Tiwa Savage akomeje kuremba

Imana imfashe! Tiwa Savage akomeje kuremba

 Dec 20, 2023 - 17:21

Umuhanzi Tiwa Savage arasaba ko Imana yamuba hafi kuko ngo akomeje kurwara kandi afite n'ibitaramo.

Umuririmbyi wo mu gihugu cya NigeriaTiwatope Omolara Savage uzwi ku mazina y'ubuhanzi  ya Tiwa Savage, kuri ubu arasaba Imana ngo imube hafi kuko ngo arwaye kandi afite n'ibitaramo agomba gukora nubwo arwaye. 

Mu butumwa uyu mubyeyi w'umwana umwe, yacishije ku ruta rwe rwa Instagram, akaba yavuze ko kuri ubu ubuzima bwe butameze kuko ngo ari gufata imiti. Muri ubwo butumwa, akaba yavuze ko nubwo arwaye, ariko ngo afite ibitaramo bibiri, kandi agomba kubikora. 

Tiwa Savage arasaba ko Imana yamuba hafi kuko ngo ararwaye 

Mu magambo y'umuririmbyi wa "All Over" ati "Mana umfashe, mfite ibitaramo bibiri uyu munsi, ariko ndumva ndwaye." Mu bundi butumwa, akaba yongeye kuvuga ko akeneye umuntu wamuha urukundo akanamwitaho.

Tiwa Savage mukuvuga ko akeneye umuntu umwitaho, akaba yongeyeho ko umuntu wumva amukunda cyane, yamushyira ice cream, kuko ngo icyo ari bumwe mu buryo bwo kumwereka urukundo akeneye.

Hagati aho, mu Ukwakira uyu mwaka, akaba ari bwo Tiwa Savage yari yahagaritse ibitaramo bye yari afite mu Bwongereza kubera uburwayi. Akaba yari agiye gusubira muri iki gihugu mu gitaramo, nyuma yuko yagiherukagamo muri Gicurasi, mu birori byo kwimika Umwami Charles II, aho yari mubasusurukije abanyacyubahiro bitabiriye

Tiwa Savage akomeje kuremba