Ikinamico ya buri munsi! Kutumvikana mu buyobozi! Kiyovu Sports yatwara igikombe cya shampiyona?

Ikinamico ya buri munsi! Kutumvikana mu buyobozi! Kiyovu Sports yatwara igikombe cya shampiyona?

 Jan 9, 2023 - 09:30

Nyuma y'imyaka isaga itatu abayovu bavuga ko bashaka igikombe cya shampiyona ariko ikaba n'imyaka y'ikinamico muri iyi kipe, haribazwa niba koko iyi kipe yiteguye guhanganira igikombe cya shampiyona imaze imyaka na nyagateke idatwara.

Ku wa Mvukiyehe Juvenal 27 Nzeri 2020 nibwo Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora umuryango wa Kiyovu Sports urimo n'ikipe atowe ku majwi 100%, aho uyu mugabo yazanye impinduramatwara avuga ko agarutse guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona imaze imyaka irenga 30 idatwara.

Umwaka wa mbere ntiwabaye mwiza kuri Kiyovu Sports kuko byarangiye iyi kipe igiye mu makipe umunani arwanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri muri shampiyona yakinwe mu matsinda mu gihe cya Covid-19, n'ubwo uyu mugabo yari yashoye amafaranga atari make agura abakinnyi.

Mu mwaka wa kabiri, shampiyona 2021-2022 ntabwo Mvukiyehe Juvenal yacitse intege kuko yongeye gushora amafaranga atari make azana abakinnyi barimo Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Ismael Pitchou, abarundi bakoze urukuta rukomeye cyane hagati mu kibuga bituma Kiyovu Sports yitwara neza inatsinda amakipe yose bari bahanganiye igikombe.

Juvenal yazanye impinduka muri Kiyovu Sports

Iyi Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports, itsinda APR FC, itsinda AS Kigali ndetse igera no kuri Police FC itari imeze neza muri uwo mwaka w'imikino ariko birangira idatwaye igikombe cya shampiyona n'ubwo yagaragazaga ko ikomeye.

Kuki Kiyovu Sports itatwaye igikombe cya shampiyona?

Nk'uko byavuzwe hejuru, Kiyovu Sports yari ikipe ikomeye cyane mu kibuga haba mu bwugarizi bwarimo Ngendahimana Eric, Thierry, Serumogo na Gilbert. Haba hagati mu kibuga ha Benedata Janvier, Pitchou na Abedi ndetse n'ubusatirizi bwari buyobowe na Emmanuel Okwi na Mugenzi Bienvenue.

Gusa kuba ikipe yari ikomeye mu kibuga ntibyari bihagije kugira ngo ihigike andi makipe nayo aba atoroshye muri shampiyona y'u Rwanda ayobowe n'ikipe y'ingabo z'igihugu, APR FC itajya igira umwaka wo korohera abakeba bayo.

Kiyovu Sports yaje kugira ibibazo bikomeye byo gutinda guhemba abakinnyi mu gice cya kabiri cya shampiyona bituma abakinnyi benshi bigumura, bihumira ku murari ubwo tariki 10 Kamena 2022 iyi kipe yatabgaje ko yasinyishije abanya-Sudan babiri aribo Mano John na Sharif Shaboub kandi abakinnyi bandi batarahembwa.

Ibi byatumye umwuka utaba mwiza mu ikipe maze batangira gutakaza amanota bya hato na hato harimo nk'umukino iyi kipe yanganyije na Bugesera FC 1-1 kandi barimo basatira imikino ya nyuma bari gusiganwa na APR FC.

Aha ibintu byari bitaraba bibi kugeza aho bari basigaje imikino ibiri gusa ya shampiyona barushwa na APR FC amanota abiri gusa, maze abakinnyi bakanga gukora imyitozo ubwo biteguraga kujya i Rusizi gukina na Espoir FC n'ubwo nyuma babaguyaguye bikarangira uwo mukino bagiye kuwukina.

Kiyovu Sports yahushije igikombe yari gutwara

Kuri uwo munsi ubanziriza uwa nyuma ngo shampiyona irangire, AS Kigali yabakoreye akazi itsinda APR FC 2-0, ariko Kiyovu Sports inanirwa gutsindira Espoir FC i Rusizi birangira banganyije hasigaramo inota rimwe.

Kudatsinda uyu mukino Kiyovu Sports nibyo byayikozeho kuko APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona irusha Kiyovu Sports inota rimwe ryonyine nyuma y'uko zose zatsinze umukino wazo wa nyuma.

Ni iyihe nkomoko y'ibi bibazo muri iyi kipe?

Mvukiyehe Juvenal yinjiye muri Kiyovu Sports nk'uje gukora ibyananiranye mu myaka myinshi ishize ndetse ashora amafaranga menshi nka Boss, bivugwa ko abandi bantu bafashaga iyi kipe bose bahise bajya kuruhande bagasa n'abarebera ibyo akora.

Ibi byarananiranye ko Juvenal yatwara iyi kipe wenyine dore ko yari amaze no kuyishyira ku rwego ruhenze yaba ku mishahara y'abakinnyi yasinyishije, ndetse n'agahimbazanusyi. Kiyovu yari yarashyizeho gahunda yo gukuba prime igihe ikipe yatsinze umukino. Bavaga ku bihumbi 60, batsinda umukino bagakuba kabiri akaba ibihumbi 120, batsinda ukurikira bagakuba akaba kugeza igihe batsinzwe bakagaruka ku bihumbi 60 ku wundi mukino wa mbere bazatsinda.

Ibi byatumye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports busohora amafaranga menshi cyane ku bakinnyi dore ko iyi kipe yagiye itsinda imikino myinshi ikurikirana, birangira guhemba abakinnyi bigoye Mvukiyehe Juvenal biba ibibazo.

Impinduka mu miyoborere ya Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal yasabye Board ya Kiyovu Sports kumwemerera akayobora iyi kipe mu buryo bw'ubucuruzi bubyara amafaranga aho bisa nk'aho yaba ariwe muherwe w'ikipe, ariko birangira bitumvikanyweho neza atangaza ko yeguye muri iyi kipe ariko atanga amezi abiri yo kuba akomeje kuba perezida w'ikipe akaba amenyereza uzamusimbura.

Igikuba cyaracitse muri Kiyovu Sports n'abakunzi bayo batakamba bavuga ko Mvukiyehe Juvenal akwiye gukomeza kuyobora iyi kipe, dore ko kuva yayobora iyi kipe ahora abatsindira umukeba wabo Rayon Sports.

Nyuma y'iminsi mike Board ya Kiyovu Sports yasohoye itangazo ivuga ko habayeho ibiganiro na Juvenal bakemeranya gukuraho inzitizi zose Juvenal yagaragaje mu miyoborere ye, akaba yemeye gukomeza kuyobora iyi kipe.

Abakunzi ba Kiyovu Sports barishimye batekereza ko agiye gukomeza kuyobora ikipe ariko nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports igitego kimwe tariki 23 Ukwakira 2022 mu mukino wabereye i Huye, Juvenal yatangaje ko atemeye gukomeza kuyobora Kiyovu ahubwo akiri muri ayo mezi abiri yabahaye.

Tariki 25 Ukuboza 2022 Mvukiyehe Juvenal yasezeye abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse yerekeza mu Bubiligi aho noneho byagaragaraga ko yavuye muri Kiyovu, ariko nanone abo muri Kiyovu bongeye kubihakana bavuga ko agiye ariko azagaruka muri iyi kipe.

Iby'imiyoborere byashyizwe ku murongo muri Kiyovu Sports

Kuri iki Cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze nanone Mvukiyehe Juvenal yongera kwemeza ko ataragaruka muri Kiyovu Sports. Uyu mugabo yari abajijwe ku bibazo birimo by'abakinnyi bamaze igihe badahembwa, asubiza ko atari mu mwanya wo kubazwa icyo kibazo kuko ngo yanditse asezera ariko atigeze yandika agaruka mu ikipe.

Ibyo nanone byongeye guteza urungabangabo mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kubera ko yari yongeye kunyuranya n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwari bwemeje ko akiri perezida wa Kiyovu Sports mu minsi ishize.

Mu masaha ya nimugoroba nibwo Kiyovu Sports noneho yemeje uko ubuyobozi bwayo bushya buteye, aho byarangiye Mvukiyehe Juvenal ahawe Kiyovu Sports uko yayifuzaga.

Ndorimana jean François Regis yabaye umuyobozi w'umuryango wa Kiyovu

Kiyovu Sports yatangaje ko ubu umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports ari Ndorimana Jean François Regis wari visi perezida w’iyi kipe, akaba azungirizwa na Mbonyumuvunyi Abdul Karim.

Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports akaba yagizwe umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD nk’uko yabyifuzaga.

Kiyovu Sports yatwara igikombe cya shampiyona?

Mu by'ukuri Kiyovu Sports ni imwe mu makipe akomeye cyane ku bakinnyi ifite muri uyu mwaka w'imikino muri shampiyona y'u Rwanda, ariko ibi bibazo byose twabonye ntibyatuma itwara igikombe cya shampiyona.

Byamaze kugaragara ko mu Rwanda igikora ikinyuranyo cyane ari uburyo abakinnyi babayeho n'uburyo ikipe iteguramo imikino yayo umwe ku wundi, gusa uwavuga ko Kiyovu Sports itaragaragaza ko koko iri tayali ku gikombe cya shampiyona ntabwo yaba abeshye.

Ibibazo byo guhemba abakinnyi biracyari ikibazo gikomeye dore ko n'ubu bivugwa ko abakinnyi bayo baheruka guhembwa mu Ukwakira 2022, ndetse bikaba bivugwa ko Serumogo Ali ashobora gusesa amasezerano y'imyaka ibiri aherutse gusinya kubera kudahabwa ibyo bamugomba.

Ibi bibazo nibikemuka haraza ikibazo cyo gutegura imikino. Kiyovu Sports yigarageje nk'ikipe ifite ubushobozi bwo gutsinda ikipe iyo ari yose kuko yabigaragaje itsinda amakipe yose ashobora gutekereza gutwara igikombe mu Rwanda, ariko nayo igatakaza amanota ku makipe matoya.

Ikipe itwara igikombe cya shampiyona si uko ibaho, ibara amanota atatu ku yandi ititaye ku ikipe igiye kuyakuraho ngo iregeze. Umuyobozi w'abafana bayo witwa Hemed we yigeze kwiyemerera ko uko Kiyovu Sports itegura imikino y'amakipe makuru atari ko itegura andi makipe bikaba bituma itakaza amanota menshi aho abantu batakekaga.

Ikindi nuko muri iyi kipe bakeneye indi mitwe itari uwa Mvukiye Juvenal gusa. Kuba yaraje azanye imbaraga zidasanzwe muri iyi kipe ntabwo bivuze ko azikorera umuywaro wo gutegura imikino yose wenyine, gusinyisha abakinnyi n'ibindi ngo aheshe ikipe ikuzo abafana bifuza.

Hari ikizere ko ibi byose byakemuka?

Bigaragara ko abayovu bemeye guha ikipe Mvukiyehe Juvenal mu buryo we yita ko aribwo bwiza, bukaba ari nabwo bwamworohereza mu miyoborere. Ibi bivuze ko noneho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwaba buri kubona ibintu mu buryo bumwe.

Mu gihe haraza kubaho gushyira hamwe imbaraga bagafatanya muri byose iyi kipe noneho iraba yujuje ibisabwa byose ngo ivuge ko yiteguye gutwara igikombe cya shampiyona. 

Igice cya mbere cya shampiyona 2022-2023 yarangiye Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 30 ikaba inganya amanota na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere. Bivuze ko ntarirarenga ahubwo iyi kipe isabwa gukosora ayo makosa yagiye ikora mu mwaka ushize w'imikino.

Biteganyijwe ko shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka muri Mutarama 2023, maze amakipe akongera agakora isiganwa ryo gushaka uzatwara iki gikombe gishakwa n'amakipe atari make aho imbere haza AS Kigali, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.