Ijisho rya Ruger rihora ripfutse ryarikoroje

Ijisho rya Ruger rihora ripfutse ryarikoroje

 Dec 14, 2023 - 06:12

Amashusho y'umuhanzi Ruger ijisho rye rigaragara ari rizima ridapfutse nkuko bisanzwe, yatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho y'umuhanzi wo muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka amazina nyakuri ya Ruger, yongeye kuvugisha benshi, aho muri videwo agaragara ijisho rye ridapfutse nkuko bisanzwe. Abafana bakaba bakomeje kwibaza impamvu yahisemo kujya apfuka ijisho rye kugera bamwe bagize ngo agira ijisho rimwe gusa. 

Iyo videwo yaciye igikuba, ikaba igaragaza umuhanzi Ruger mu 2019 ataramenyeka arimo kuririmba indirimbo ya Wizkid yise "Gbese" agaragara afite amaso yose nta kintu gipfutseho nk'uko kuri ubu ijisho rye rimwe riba ripfutse.

Ruger uhora apfutse ijisho ni mutaraga

Ruger watangiye umuziki mu 2020 ndetse agahita afata imitima y'abakunzi b'umuziki wa Nigeria, akaba yarahisemo guhisha ijisho rye kuva yatangira kumenyekana, kugera abantu benshi bagize ngo agira ijisho rimwe kandi ayafite yose ari mutaraga.

Ku mbuga nkoranyambaga abafana bakaba bakomeje kwibaza impamvu uyu musore yahisemo guhisha ijisho rye rimwe, gusa abandi bakavuga ko icyangombwa ariko abaha indirimbo nziza.