Umuhanzikazi Iggy Azalea, yongeye kwibasira umuraperi akaba n’uwahoze ari umugabo we Playboi Carti amushinja kwima umwanya umuhungu wabo w’imyaka itatu Onyx.
Iggy Azalea arashinja Playboi Carti kutikoza umwana babyaranye
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi wo muri Australia ashinja uyu mugabo we kutikoza umwana babyaranye, kuko no muri 2020 bakimara gutandukana, yamwibasiye avuga ko nta gatege ashyira mu kwita kuri uyu mwana wabo, ahubwo aba ahugiye mu kumuca inyuma gusa.
Icyo gihe yaragize ati:”Ibaze kuba utakizihizanya Noheli n’umuryango wawe, ahubwo uka uri kumwe n’umukobwa mwaryamanaga ubwo narintwite, mwibereye mu birori by’umuzingo wawe. Ese njye n’umuhungu wanjye ntituzongera kujya muri Noheli ukundi?”
Iggy Azalea na Playboi Carti bakundanye muri 2018 batandukana muri 2020
Iggy Azalea w’imyaka 33 y’amavuko na Playboi Carti bakundanye muri 2018 babyaranye umwana w’umuhungu muri Kamena 2020, baza gutandukana mu Kwakira uwo mwaka.
