Ifoto ya Davido na se wa Drake ikomeje guca ibintu

Ifoto ya Davido na se wa Drake ikomeje guca ibintu

 Jul 25, 2023 - 02:40

Umuhanzi Davido yasohoye ifoto ari kumwe na se wa Drake, ibyatumye iyo foto ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto y'umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki wa Afrobeats mu gihugu cya Nigeria ari kumwe na se w'umuraperi w'umunya-Canada Drake.

Byose byatangiye ubwo umuhanzi Davido yikozaga ku ruta rwe rwa Instagram maze agashyiraho ifoto ari kumwe na papa wa Drake Dennis Graham maze hasi yandikaho ati " Papa". Kuri iyi foto Davido akaba yari afashe ku rutugu rwa Dennis Graham, undi nawe arimo amureba mu maso.

Davido na se wa Drake Dennis Graham 

Iyi foto aba bombi bakaba bayifashe ubwo igitaramo cya "Hip Hop Forever Live Concert" cyari gihumuje muri Madison Square Garden (MSG) i New York ho muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Ku bw'ibyo, abafana ba Davido batangiye guhererekanya iyi foto, bibaza niba kuba Davido yahuye na se wa Drake hari umushinga w'indirimbo yaba afitanye n'umuhungu we cyangwa se hari ikindi cyibyihishe inyuma.

Ikindi kandi abafana bakaba bishimiye se wa Drake biturutse ku butumwa bandikaga kuri iyo foto. Hagati aho kandi Drake akaba yarigeze gutangaza ko se afite inkomoko muri Nigeria.