Ice Prince yigaritse umukobwa wavuze ko bamaranye imyaka 12

Ice Prince yigaritse umukobwa wavuze ko bamaranye imyaka 12

 Jul 2, 2024 - 13:46

Nyuma y'uko umunyamakuru akaba n'umukinnyi wa filime mu gihugu cya Nigeria, Moet Abebe avuze ko amaze imyaka 12 ari mu rukundo na Ice Prince, uyu muhanzi yamwihakanye.

Umuraperi Ice Prince yahakanye ko adafitanye umubano wimyaka 12 n’umukinnyi wa filime Moet Abebe nkuko aherutse kubivuga.

Mu kiganiro Moet Abebe aherutse gukorana na Tolani Baj, yavuze ko afitanye umubano ukomeye na Ice Prince kandi ko bamaranye igihe kirekire.
Icyakora mu kiganiro na Almera Danjuma kuri The DateBizz, Ice Prince yasobanuye ko atari mu nta rukundo arimo, avuga ko ubu ahanze amaso umuziki no kuzamuka kwe.

Moet Abebe yari aherutse kuvuga ko amaranye imyaka 12 na Ice Prince mu rukundo 

Nubwo yemera ko iyo akunze akunda cyane, yasobanuye ko kwibanda ku mwuga we no gushimangira ubukungu bitatuma abasha kujya mu rukundo uko bikwiye.

Yagaragaje ko yifuza kwirinda kubera umutwaro umukobwa uwo ari we wese mu bihe arimo, ashimangira ko akeneye iterambere rye  ku giti cye ndetse no kugwiza amafaranga mbere yo kujya mu rukundo.

Yagize ati:“Ndi umuhungu ukunda kandi ngakundana cyane. Ariko aka kanya, byangora kubona urukundo, atari ukubera ko ntabishaka, ahubwo kuko ndi ahantu hatandukanye mu buzima bwanjye. Murabizi ko nasohoye umuzingo, nubwo ntashaka kubiryoza akazi ariko ibitekerezo byanjye ntibiri mu mwanya mwiza wo kujya mu rukundo. Kandi sinshaka ko umukobwa azakundana nanjye arira.”

Yasoje agira ati:“Nkeneye igihe cyo gushyira ibintu hamwe, cyane cyane umuziki wanjye n'ubukungu. Ntabwo ndi ahantu heza ho kujya mu rukundo, na rwo ni umutwaro w'amafaranga.”