Ibyo wamenya ku Ntwari z'u Rwanda 

Ibyo wamenya ku Ntwari z'u Rwanda 

None tariki ya 01 Gashyantare, ni umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana intwari z'u Rwanda. Byinshi wasobanukirwa kuri izi Ntwari z'Igihugu.

Umunsi w'Intwari watangiye kwizihizwa mu 1994, aho wizihizwaga tariki 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu gusa kuva mu 1999 nibwo watangiye kwizihizwa muri Gashyantare. 

Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Ikiciro cya Mbere ni IMANZI:

Muri iki kiciro hashyirwamo intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima bwazo bivuze ko ntawe ushobora kugishyirwamo akiri muzima.

Kugeza ubu muri iki kiciro harimo intwari 2 zo nyine arizo Fred GISA RWIGEMA n’umusirikare utazwi.

Ikiciro cya Kabiri ni IMENA:

Muri Iki kiciro gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Muri iki kiciro harimo: Umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa n’abazungu akitwa Charles Leon Pierre, RWAGASANA Michel, UWIRINGIYAMANA Agatha, NIYITEGEKA Félicité n’abanyeshuri b’i Nyange.

Ikiciro cya Gatatu ni INGENZI: 

Iki kiciro giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b’ icyi cyiciro.

Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour) nirwo rukora ubushakashatsi maze rukanzura umuntu niba ashyirwa mu ntwari cyangwa atazishyirwamo.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com
Ibyo wamenya ku Ntwari z'u Rwanda 

Ibyo wamenya ku Ntwari z'u Rwanda 

 Feb 1, 2025 - 08:06