Kigali Jazz Junction : Confy yanyuze abitabiriye

Confy uhagaze neza muri muzika nyarwanda niwe muhanzi rukumbi w'umunyarwanda wageze ku rubyiniro rw'igitaramo gisoza Gashyantare.

Igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction cyaberaga mu ihema rya Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu. Kuri iyi nshuro bahaye umwihariko abakundana 'Lovers edition ". Itsinda rya Shauku Band nibo bacurangiraga Confy winiiriye kuri Pole Pole akurikizaho Take it easy yitsa ageze kuri Joanna. Miss Cadette wafashije Confy kwamamara yari yaje kumutera ingabo mu bitugu.

Saa tatu na 44 nibwo Confy yageze ku rubyiniro. Yari yambaye neza dore ko yari yambaye inkweto y'umukara, ikote n'ipantalo bifite ibara ry'icyatsi. Imbere yari yambaye umupira w'umweru. Ku mutwe yari afite ibituta bijya inyuma. Ku maso yari yambaye amadarubindi y'umukara. Ku maboko nta mukufi yari yambaye. Ikindi kandi nta mpeta yari yambaye.

Icyakora mu ijosi nabwo nta mukufi yari yitamirije. Ni umuhanzi weretswe urukundo kuko indirimbo ze yaziteraga akikirizwa n'abafana be. Uyu muhanzi yageze ku ndirimbo yafatanyije na Gabiro Guitar bise Igikwe akuramo ikote. Ni nayo yasorejeho saa yine n'iminota itanu (10:05). Igitaramo kirimo ubwitabire buhagije ku buryo ameza yo mu myanya y'abiyubashye bari kuyongeramo intebe. 

Igitaramo kirakomeje.... 

Professional Journalist &Dj Contact me via Instagram:pundit250 ,Email:filousteven@gmail.com, call: +250788644547, +250786126175, 0725684665 (WhatsApp.). Social media promoter (boosting)

 Feb 24, 2023 - 17:00