Imbaga nyamwinshi yitezwe mu birori byo kwimika Umwami Charles III

Mu birori byo kwimika Umwami Charles III, Ingoro y'Ubwami bw'u Bwongereza yatangaje ko izakira abatumirwa basaga ibihumbi 2000 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize isi.

Muri iri tanganzo ryashyizwe hanze ku wa 1 Gicurasi, ryatangaje ko aba bashyitsi bazakomoka mu bihugu 203 bakubiyemo abahagarariye Guverinoma zabo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n'abakora mu nzego z'abihenga.

Uretse aba uyu muhango wo kwimika Umwami Charles III uteganyijwe ku wa 6 Gicurasi 2023, uzanitabirwa n’abagiye batsindira ibihembo bya Nobel mu bihe bitandukanye, abahagarariye amadini ndetse n’abakuru b’ibihugu.

Biteganyijwe ko umubare w’abazitabira ibi birori uzaba ari muto ugereranyije n’abasaga 8200 bitabiriye uwo kwimika Umwamikazi Elizabeth II wabaye mu 1953.

Nubwo uyu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’abayobozi bavuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden we yamaze kuvuga ko atazaboneka.

Charles III yagiye ku ntebe y’Ubwami mu 2022 nyuma y’urupfu rwa nyina akaba n’Umwamikazi Elizabeth II.

 May 2, 2023 - 04:07