Uko Kigali Jazz Junction iri kugenda
6:30 Imiryango yari ifunguye, kwinjira byasabaga kwerekenako wikingije inkingo zose. Uwo basanze atazujuje yahitaga aterwa urukingo.
Saa Moya: Nep Djs bari batangiye gushyushya abafana
Saa 9:50 Lilian Mbabazi yageze ahabereye igitaramo mu ihema rya Camp Kigali. Yaje agaragiwe n'ikipe ye n'abamucungira umutekano
Saa 22:00 yuriye urubyiniro ataramira abafana bari bamutegereje ari benshi.
Ari kunyuzamo akaganiriza abanyakirori
Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahari barimo Alyn Sano uhageze saa yine n'igice.
Lilian Mbabazi ari kuririmba mu buryo bwa Live aho ari gucurangirwa n'ikipe igizwe n'ucuranga Piano, Guutar, Drums, n'abandi.
Saa 22:58 Lilian Mbabazi yari asoje gutaramira abafana baryohewe n'uburyo yabataramiye
Igitaramo kirakomeje..
Saa 23:10 Slaï yari ageze ku rubyiniro
Slaï asoje saa sita, umuziki bahita bawuzimya abafana batangira gutaha.
