Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, nibwo kuri Infinity hotel iherereye Kimihurura habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyerecyeye ibirori bya RIFI Dance & Fashion Show edition2.
Ni igitaramo kizagaragaramo udushya dutandukanye, aho abamurika imideli bahurira ku rubyiniro n’ababyinnyi, ibintu bitari bimenyerewe mu Rwanda, ndetse n’abazakitabira bakazabasha guhura n’ibyamamare bikomye mu myidagaduro hano iwacu.
Umuhanzi Chiboo uzasusurutsa abazitabira ibi birori yavuze ko anyotewe no gutaramira abazitabira cyane ko ari ubwa mbere azaba agiye kuririmba indirimbo ye 'Mbali' yakunzwe na benshi mu gitaramo.
Ni mu gihe kandi mugenzi we Kenny Edwin we avuga ko abakunzi be bakitega imbaraga nyinshi muri iki gitaramo ndetse ko azamurikiramo indirimbo ye nshya yise 'Koloba'.
Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo n'umwihariko wuko hazamurikwamo igitabo cyitwa “INZITANE z’ Umuryango” cyanditswe n'umuhanga mu kwandika ibitabo Francois RUGEMA.
Ibi birori biteganyijwe ku wa 21 Ukuboza 2024, muri Olympic Hotel Kimironko, aho kwinjira muri ibi birori ari uguhera ku mafaranga ibihumbi 5 Rwf, Ibihumbi 10 Rwf muri VIP ndetse n'ibihumbi 150 Rwf ku meza y'abantu batandatu
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro
Umunyamideri Franco Kabano ni umwe mu bazitabira ibi birori



