Abinyujije kuri Videwo yacishije kuri Twitter, umuvugizi w'umutwe wa M23 yerekanye abasirikare batanu bakuru bavuye mu gisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC,ndetse muri abo harimo n'abahoze ari abapolisi.
Abo basirikare batangaje ko impamvu bahisemo kwitandukanya na Leta ya Congo, ari uko Leta yakomeje guhohotera abaturage bavuga ururimi rw'ikinyarwanda.
Abitandukanyije na Leta ya Tshisekedi harimo; colonel Bahati Gahizi John, Lt. Colonel Nkusi Frank, Major Saidi Zidane, Major Gakufi Desire na Lieutenant Musafiri Janvier.
Major Gakufi Desire akaba yari umuyobozi wungirije mu gipolisi cya Congo mu gace ka Kinshanga kamaze gufatwa na M23.
Naho kandi Colonel Bahati akaba nawe yari umuyobozi wungirije mu gisirikare muri secteur ya 83.
Ibi bikaba atari ubwa mbere byaba bibayeho ko ingabo za Congo nzajya kwifatanya na M23 n'ubundi akenshi biraba.
M23 ifashe Goma
Mu makuru ari kuva kumirongo y'urugamba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ni uko kuri ubu inyeshyamba za M23 ziri gusatira umugi wa Goma ku muvuduko mwinshi cyane kuruta iminsi yabanje.
Binyuze kuri Willy Ngoma Umuvugizi wa M23, atangaje ko ntakabuza mu masaha make baraba bafashe umugi wa Goma, ndetse mu yandi masaha baraba bagenzura neza imipaka ya Congo n'u Rwanda i Rubavu.
Mu mafoto yagaragaye ndetse n'amavidewo byafashwe, byerekanye ingabo za M23 zifite ibikoresho biremeye by'urugamba mu gace ka Sake kari hafi ya Goma.
Muri aka gace ka Sake abaturage bakaba bari guhunga kuko hari kubera urugamba rw'imbunda nini za muzinga .
Ntakabuza mu masaha make turandika inkuru nshya kuri iyi ntambara.