Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), irushanwa rinatanga itike izahagararira Zone 5 mu gikombe cya Afurika cy’abagore kizabera muri Cameroun kuva tariki 17 kugera 22/09/2021.

Mu mukino wa nyuma, ikipe ya Kenya yayoboye umukino mu duce twose tw’uyu mukino, aho aka mbere yagatsinze ku manota 29 kuri 24, aka kabiri igatsinda ku manota 21 kuri 18, aka gatatu banganya 27 kuri 27, aka nyuma igatsinda 22 kuri 14, muri rusange Kenya itsinda Misiri 99 kuri 83.
Amwe mu mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo


Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Kenya, rwahatanaga na Sudani y’Amajyepfo na yo yari yasezerewe muri ½ na Misiri.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Sudani y’Amajyepfo ku manota 83 kuri 56, aho agace ka mbere u Rwanda rwagatinze ku manota 31-14.



Agace ka kabiri u Rwanda rwagatsinze ku manota 23-09, aka gatatu rugatsindwa ku manota 16-08, naho aka nyuma u Rwanda rugatsinda ku manota 20 kuri 17, umukino urangira muri rusange u Rwanda rwegukanye intsinzi.

