Mu gihe hashize ukwezi nta kintu na kimwe kijyanye n'amakimbirane ya Drake na Kendrick Lamar, ubu birasa nkaho Drake yemeye gutsindwa iyo ntamabara cyangwa se akaba arimo gutegura ikindi kintu gikomeye, nyuma yo gusiba ibintu byose bijyanye no kwibasira Lamar.
Drake yasibye ubutumwa bwose bwibasira Lamar kugeza no ku ndirimbo ye “The Heart Part 6,” yasohoye asubiza indirimbo ya Lamar ‘Not Like Us’ yanaciye ibintu kuri Spotify, ari na byo byashyize bamwe mu rujijo.
Akimara kubikora, abafana babinyujije mu butumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kwibasira Drake bavuga ko yabikoze kugira ngo abantu bamuhugireho aho guhugira ku gitaramo cya Kendrick Lamar kitwa Ken & Friends kizabera i Los Angeles, ku ya 10 Kamena.
Amakimbirane hagati yabo bombi yatangiye nyuma yuko Lamar asohoye indirimbo yise 'Like That' yirata ko aruta Drake, ndetse anibasira abahanzi bose bashyigikiye Drake ku muzingo we yise 'For All The Dog'.
