Ibyishimo byari byose nyuma yo kwibaruka umwana wa 165

Ibyishimo byari byose nyuma yo kwibaruka umwana wa 165

 Jun 18, 2024 - 18:30

Mu mpera z'icyumweru gishize umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyishimo byari byose ubwo yibarukaga umwana we wa 165, mu gihe n'abandi bagore 10 bitegura kumubyarira.

Umugabo uzwi ku izina rya Ari Nagel ukomoka i Brooklyn muri Amerika ku munsi wa w’umubyeyi w’umugabo wizihizwa buri mwaka ku ya 16 Kamena, yizihije uwo munsi yibaruka umwana wa 165 mu gihe abandi bagore be 10 bo muri Amerika, Canada, Afurika, Aziya n'Uburayi benda kubyara.

Ari, umwarimu w’imibare w’imyaka 48, yakiriye umwana we wa 165 biturutse ku mbaraga yashyizeho zo gutanga intanga ngabo 'Sperminator' mu gufasha abagore bashaka kwitwa ababyeyi.

N'ubwo afite abana benshi, uyu mugabo yavuze ko ataryamana n'abo bagore be bose, ahubwo atanga intanga ze binyuze mu ivuriro ryihariye ryo mu gihugu runaka.

Nk’uko bigaragara ku mbuga zitandukanye, bavuga ko kugeza ubu uyu mugabo atarigera abonana n’abana be 34, mu gihe abandi agenda ababona na bo mu biruhuko.

Agost uzuzuza imyaka 49 uyu mwaka, yavuze ko niyuzuza imyaka 50 ari bwo azareka gutanga intanga, kuko adashaka ko abana bazamukomokaho bagira ibibazo by'ubuzima.

Uyu mugabo yavuze ko yiteguye gufasha ba abo aha intanga uko ashoboye, ariko akavuga ko umubare munini w'abagore afasha ahaye intanga ze badashaka kumuha inshingano zo kwita kuri abo bana.

Uyu mwarimu ikimufasha kwibuka abana be bitewe n’uko yabitse amashusho y’abana be bose mu biro bye, amatariki bavukiyeho ndetse na aderesi zabo kugira ngo bimworohereze mu itumanaho na ba nyina.