Mu gice giheruka k'ikiganiro “Tuna on Toast with Stryker”, umuhanzi Tyson Ritter wo mu itsinda rya All-american Rejects, yavuze ku bijyanye no gukozanyaho n’umuraperi akaba n'umukinnyi wa firime, Machine Gun Kelly.
Ritter yatangaje ko MGK yari amwirengeje ubwo yegeraga umukunzi we, Megan Fox, aho bakiniraga firime yabo nshya, "Johnny & Clyde."
Tayson Ritter yavuze ko MGK yarakajwe n'agace yagombaga gukinana na Megan Fox
Ibi byabaye ubwo Ritter yasuraga aho Fox yafatiraga amashusho ya firime .
Ntabwo yari azi ko MGK na we azaba ahari kuko nta ruhare we yari kuyigiramo, kandi koko nyine kuhamusanga byahise bikurura umwuka mubi.
Ritter yagize ati: "Nagiye aho Fox yakiniraga firime kuko nange nagombaga kuyikinamo, gusa nahasanze umugabo we. Uwo muzi nka Machine Gun Kelly. Nge mwita “Pistolet Pete”.”
Ritter yari yateguye agace muri iyo firime, aho mu gihe cy'urupfu rwa Fox, Ritter yagombaga gushyira intoki mu kanwa ke.
Yisobanuye agira ati: “Yakinnye ari umuntu mubi(villain), maze nange nakinnye nk'umukozi we.” Ariko, ngo MGK yitwaye bitandukanye nuko Ritter yari yiteze. Ritter yavuze ko uyu muraperi yahise arakara agatangira kumubaza ukuntu yashyira intoki mu kanwa k’umugore we, maze rukabura gica.
Machine Gun Kelly yarakajwe n'agace kagombaga gukinwa Tayson Ritter atamika intoki Megan Fox
Ibyabaye na byo byongeye umunyu mu mubano mubi wari hagati ya Fox na MGK. Aba bombi basezeranye muri Mutarama 2022, ariko hatangira kuvugwa ibihuha byo gutandukana nyuma y'ukwezi kumwe, ubwo Fox yasibaga amafoto yose ya MGK ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ariko, nyuma baje kugaragara basura abafashamyumvire, byerekana ko bageragezaga kuzahura umubano wabo. Muri Gashyantare, Fox yahakanye amakuru avuga ko habayeho gucana inyuma, ashimangira ko nta kwivanga kw'abandi bantu mu mibanire yabo kwabayeho.
Haba Machine Gun Kelly cyangwa Megan Fox nta n'umwe uragira icyo atangaza ku magambo ya Tayson Ritter
Mu gihe firime “Johnny & Clyde” igomba kwerekanwa vuba aha, abafana ndetse n’abandi benshi mu ruganda rwa sinema, bafite amatsiko yo kureba aya makimbirane yabereye aho yakinirwaga, nta cyo yahinduye kuri iyi firime izaba yasohotse.
