Ibyaha Sean Kingston akurikiranyweho bikomeje kuba uruhuri

Ibyaha Sean Kingston akurikiranyweho bikomeje kuba uruhuri

 May 28, 2024 - 17:53

Nyuma y'iminsi mike umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Kingston na nyina bitangajwe ko bakurikiranyweho icyaha cy'uburiganya, ibyo bashinjwa bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Nk’uko bigaragara mu cyemezo cyo guta muri yombi cyatanzwe mu ka Broward muri leta ya Florida, umuraperi Sean Kingstone akurikiranyweho ibyaha 10 byose bijyanye n’uburiganya, igikomeye muri byo kikaba ari ugucura umugambi wo kuriganya ibigo bitandukanye.

Abayobozi bavuga ko Sean na nyina, Janice Turner batwaye amabuye y’agaciro afite agaciro ka amadorari ibihumbi 480. Ukundi kunyanganya akurikiranyweho, ni ukwanga kwishyura imodoka yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade ifite agaciro 159, 701.59 mu madorari.

Ibyo Kingston akurikiranyweho bikomeje kuba byinshi

Sean Kingston kandi akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kunanirwa kwishyura igitanda yakorewe gifite agaciro ka 86,568.33 mu madorari. Ibindi birego byose byose bisigaye bijyanye no kuriganya amabanki no kwandika sheki mpimbano.

Ku rundi ruhande, nyina Janice, akurikiranyweho ibyaha 8 byose muri rusange.