Nyuma yuko hamaze iminsi hahwihwiswa ibijyanye no kuba umuraperi Lil Wayne atari we watoranyijwe ngo azatarame Super Bowl Halftime Show umwaka utaha, ushinzwe gutegura iki gitaramo, Jesse Collins, yasabye abafana kubyakira.
Collins mu kiganiro n’ikinyamakuru Variety, yavuze ko buri mwaka hari inama yo guhitamo uzitabira icyo gitaramo.
Yagize ati:“Dukunda Lil Wayne, abafana bagomba kumenya ko buri gihe tuba tugomba guhitamo umuntu umwe, gusa tuzagira igitaramo gitangaje cya Lamar kandi ndatekereza ko abantu bose bazagikunda, nzi ko Kendrick azakora cyane kandi agatanga ibishoboka byose ngo igitaramo kibe kiza.”
Benshi bakomeje kwibaza byinshi nyuma yo kumenya ko Jay-Z ari we wahusemo Kendrick Lamar
Icyakora, producer Jesse Collins yanahishuye ko umuhanzi uhitamo abazataram Super Bowl halftime show buri mwaka ari Jay-Z.
Collins yashoje agira ati:“Ni icyemezo gufatwa na Jay-Z, kuva twatangira gukorana, yagiye afata ibyemezo buri mwaka, kandi birantangaje kuba buri gihe ahitamo neza.”
Kuva mu 2021, Collins yabaye producer mukuru wa super Bowl halftime show, akorana na Jay-Z hamwe n’itsinda rye Roc Nation guhitamo no kwakira abahanzi bazatarama.
Mu cyumweru gishize bamwe mu baba mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse nabafana binubiraga kuba Lamar ari we watoranijwe, mu gihe bizeraga ko uwagombaga guhabwa inshingano ari Lil Wayne kuko Super Bowl izabera mumujyi yavukiyemo wa New Orleans, gusa kumenya ko Jay-Z ari we uhitamo abo bahanzi bishobora kongera gusubiza ibintu i bubisi.
