Ibya Diamond Platnumz utikoza umwana wa Mobetto se yamaze kubyinjiramo

Ibya Diamond Platnumz utikoza umwana wa Mobetto se yamaze kubyinjiramo

 Nov 12, 2023 - 21:43

Nyuma y'impaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga benshi bashinja Diamond Platnumz kuba aca amazi umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto, se yamugiriye inama.

Umusaza Abdul Juma Isack, uzwi nka se w’umuhanzi Diamond Platnumz, yagiriye uyu muhungu we inama yo kudakomeza kwihunza umwana yabyaranye na rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga akaba n’uwahoze ari umukunzi we Hamisa Mobetto.

Diamond Platnumz yagiriwe na se inama yo kudasumbanya abana be

Ubwo yaganiraga na Mbengo TV, uyu musaza yagiriye Diamond Platnumz inama yo guha agaciro umuhungu we Dylan Abdul Naseeb, nkuko abigenza ku bandi bana.

Hamaze iminsi hari urujijo hirya no hino, benshi bashinja uyu muhanzi kuba atajya yikoza uyu muhungu w’imyaka itandatu yabyaranye na Mobetto. Ni muri urwo rwego, se wa Diamond Platnumz, yamusabye gukunda abana be ku buryo bungana.

Yagize ati:”Jye ndashaka ko yita ku bana be bose, kuko afite umutungo mwinshi cyane. Niyite ku bana be, avuge umutungo we mu gihe akiriho, kandi ntagasumbanye abana. Ntazasige umwiryane mu bana be.”


Yavuze ko mu gihe Diamond atafata abana be kimwe, byazateza ikibazo mu gihe cyo kubagabanya imitungo.

Yakomeje agira ati ”Ntakavangure abana. Abana ntibavungurwa, kuko ntabwo wamenya uzakugira akamaro. Hari igihe uwo uba ubona ko nta cyo amaze, ari we ukigirira akamaro.”

Diamond Platnumz akomeje gushinjwa na benshi gufata nabi umwana wa Mobetto


Uyu musaza yasoje avuga ko Diamond Platnumz, niba atanizera ko uyu ari umwana we, byibura yanamwitaho nk’uwo arera, kuko mu gihe cyose azemerera uyu mwana kuza mu buzima bwe, nta gushidikanya azamubera ingirakamaro.