Ibizazane bya Paff Daddy bigiye gukorwaho filime

Ibizazane bya Paff Daddy bigiye gukorwaho filime

 Dec 9, 2023 - 07:16

Umuraperi 50 Cent yagabye igitero simusiga kuri mugenzi we Paff Daddy atangaza ko agiye gukora filime ivuga ku bagore bamushinja kubasambanya.

Umuraperi w'umunyamerika Curtis James Jackson III uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya 50 Cent, yongeye kwibasira no gusonga umuraperi mugenzi we Sean Love Combs uzwi ku mazina ya Paff Daddy, atangaza ko agiye gukora filime ivuga ku bagore bashinja uyu mugenzi we kubafata ku ngufu.

Mu minsi yashize, nibwo Paff Daddy yahuye n'isanganya, abagore bagera kuri bane bamushinja ko yagiye abasambaya ku gahato mu myaka yagiye itambuka mu bihe bitandukanye. Muri abo bagore kandi, harimo uwavuze ko yamufashe ku ngufu akiri muto ku myaka 17.

50 Cent agiye gukora filime ivuga kuri Paff Daddy n'abagore bamushinja kubafata ku ngufu 

50 Cent ashingiye kuri ibi birego, yahise atangaza ko agiye gukora filime mbarankuru, avuga kuri Paff Daddy n'aba bagore, noneho amafaranga azavamo akayaha aba bagore mu buryo bwo kubaba hafi. 

Uyu muraperi akaba yakomeje yemeza ko iyi filime iri gutegurirwa muri 'G-Unit Film and Television Inc' ku bufatanye na Curtis '50 Cent Jackson ari nawe uzayiyobora.

Paff Daddy yibasiwe na 50 Cent akaba agiye no kumukoraho filime 

Ntabwo byaba ari ubwa mbere 50 Cent yaba yibasiye P. Daddy, kuko no mu myaka yashize yagiye avuga ko yamutwariye amagambo yo mu ndirimbo ze, kandi ko atigeze amuba inyuma agitangira umuziki.

Nyamara rero, Paff Daddy we avuga ko impamvu 50 Cent amusebya, ari uko amukunda. Turetse ihangana ry'aba bagabo, Paff Daddy akaba ahakana iby'agabore bamushinja kubasambanya akavuga ko bamushakiraho amaramuko.