Hirwa jean de Dieu wariye ay'aba-Rayon arerekeza muri APR FC

Hirwa jean de Dieu wariye ay'aba-Rayon arerekeza muri APR FC

 Jan 2, 2023 - 06:57

Biravugwa ko myugariro Hirwa jean de Dieu ariko akabura ibyangombwa byo gukinira iyi kipe, ashobora kuba agiye kwerekeza muri mukeba wayo APR FC.

Bivugwa ko Rayon Sports yemeye kugurisha muri APR FC myugariro wa yo wari warimwe ibyangombwa byo gukinira iyi kipe, Hirwa Jean de Dieu.

Tariki ya 15 Kanama 2022 nibwo Hirwa jean de Dieu yerekanwe mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23. hari tariki ya 15 Kanama 2022 nyuma yo gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Marine FC.

Hirwa jean de Dieu yerekanwe muri Rayon Sports

Rayon Sports yaje kubura ibyangombwa byo gukinisha uyu mukinnyi bivugwa ko yasoje amasezerano ya Marine FC ariko yari intizanyo ya Intare FC ndetse akiyifitiye amasezerano.

Intare FC yashinjaga Rayon Sports kuba yaravuganye n’umukinnyi bakagirana n’amasezerano batabizi, bakavuga ko niba bamukeneye bakwiye kuvugana n’Intare bakagura amasezerano ye ariko Rayon Sports ntiyabikozwaga.

Nyuma yo kuburana rukabura gica, Hirwa jean de Dieu yimwe ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports asubira mu Intare, maze Rayon Sports nayo ntiyasesa amasezerano bagiranye.

Amakuru ahari ubu aravuga ko APR FC yaba yamaze  kumvikana na Rayon Sports ikagura amasezerano ye, akaba azakinira APR FC mu mikino yo kwishyura nyuma y’uko Intare FC yemeye kumutanga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Biravugwa ko uyu musore ashobora kuba agiyr gusimbura myugariro Niyigena Clement nawe wavuye muri Rayon Sports, aho hari amakuru ko hari amakipe yo hanze y'u Rwanda amwifuza.

Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 22 y’amavuko yanyuze mu Ikipe ya Intare FC ndetse yigeze no kunyura mu Bugesera FC mu gihe gito, akaba yari umukinnyi wa Marines FC aho yageze mu 2020 ari intizanyo.

Hirwa arerekeza muri APR FC