Hemed yarahiriye kurya ingurube mu gihe Rayon Sports yatwara igikombe cya shampiyona

Hemed yarahiriye kurya ingurube mu gihe Rayon Sports yatwara igikombe cya shampiyona

 Mar 3, 2023 - 10:01

Minani Hemed umusilamu usanzwe ari perezida w'abafana ba Kiyovu Sports yatangaje ko azarya ikiro cy'inyama z'ingurube zizwiho kutaribwa n'abasilamu, akaba azabikora mu gihe Rayon Sports yaba itwaye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.

Bisanzwe bizwi ko kimwe mu bintu bizira ndetse bikaziririzwa cyane mu idini ya Islam harimo kurya inyuma z'ingurube, ariko Minani Hemed we ngo azabikora Rayon Sports nitwara igikombe cya shampiyona y'umwaka 2022-2023.

Ibi Minani Hemed yabivuze ubwo yaganiraga na Fine FM arahira avuga ko Rayon Sports itazatwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.

Hemed yavuze ko mu mwaka ushize APR FC yatwaye igikombe irusha Kiyovu Sports inota rimwe, abafana ba Rayon Sports bakabaseka bavuga ko iyo iza kuba ari yo ihari itari gutwarwa igikombe. Hemed yemeza ko ubu bari mu mwanya wo guhanganira na APR FC igikombe ariko avuga ko nibatwara igikombe azarya ikilo cy’ingurube kandi ari umuyisilamu.

Hemed yagize ati:"Iryo nota rimwe aba-Rayon bigeze kuvuga ngo iyo twari kuba tugeze aho mwageze ntitwari kubura igikombe, ndababwira nti ubu nonaha, isengesho mwasenze Imana yararyumvise, bazamenya uko twakibuze. Rayon Sports nitwara igikombe nzarya ikilo cy’ingurube."

Hemed yabajijwe uko Kiyovu Sports ihagaze mu gihe iri kwitegura guhura na Police FC, ati:"Umukino wa Police FC nituwutsinda tuzafata ’Photocopy’ y’igikombe tukimanike mu biro icya nyacyo tuzaba tugitegereje. Tuzakimanika mu biro bya Juvenal kuko ni umukino ukomeye. Ni umukino udusaba gukoresha imbaraga nyinshi. Ni umukino uzagaragaza niba tuzabona igikombe cyangwa tuzakibura."

Mu gihe aya makipe ari kwitegura umunsi wa 22, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 43, Rayon Sports ifite 42, Kiyovu Sports 41, AS Kigali ikagira 38.

Hemed abona Rayon Sports itazatwara igikombe cya shampiyona