Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, yatangiye imyiteguro yo kubana n’umukobwa we mu gace ka Konde aho atuye, nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bivuga ko uwahoze ari umugore banabyarabye uyu mwana, atwite inda y’undi mugabo.
Harmonize ari mu myiteguro yo kubana n'umukobwa we
Abinyujije kuri Instagram, Harmonize yashyizeho amashusho arimo gutegura icyumba cy’umukobwa we, ashyiramo imitako y’ibara ry’irose, kuva ku gitanda, intebe kugeza no ku bikinisho.
Icyatumye Harmonize yihutisha kubana n’umukobwa we ntwabwo yahise akivuga, gusa biravugwa ko yabitewe n’inkuru zasohotse ku munsi w’ejo, avuga ko umugore babyaranye uyu mukobwa atwite, nyuma y’igihe gito arongowe n’undi mugabo.
Harmonize akunze kuvuga ko nta cyo arakora ku bw'umukobwa
Harmonize akunze kumvikana yiratana umukobwa we, kuko ngo yatumye na we yiyumva nk’umuntu mukuru.
Si ibyo gusa kandi, kuko no mu minsi yashize yatangaje ko yahisemo gukemura amakimbirane yose afitanye n’abantu batandukanye, kugira ngo umukobwa atazakura avuga ko afite se udashobotse.
