Umunsi wa 23 wa Primus National League uratangira kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino ibiri. Ni mu gihe indi izakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ubundi ikaba ihagaritswe kugira ngo ikipe y'igihugu Amavubi ihabwe umwanya wo kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Africa ifitanye na Benin.
Abakinnyi umunani nibo batemerewe gukina imikino y'uyu munsi wa 23 bitewe n'ibibazo by'amakarita, aho bamwe bujuje amakarita atatu y'umuhondo abandi bakaba barahawe amakarita atukura mu mikino iheruka.
Mu bahawe amakarita atukura harimo Nshimiyimana Ismael bakunze kwita Pitchou wa Kiyovu Sports, ndetse na Nshimiyimana Abdou ukinira Etincelles. Abandi bakinnyi bari kuri uru rutonde barazira kuzuza amakarita y'umuhondo.
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 23
Mugisha Bonheur (APR FC)
Nshimirimana Ismail (Kiyovu Sports)
Mitima Isaac (Rayon Sports)
Musa Esenu (Rayon Sports)
Nshimiyimana Abdou (Etincelles)
Harerimana Obed (Musanze FC)
Babuwa Samson (Sunrise FC)
Rurangwa Mossi (Police FC)
Ni umunsi uriho imikino itandukanye ariko umukino witezwe na benshi ukaba ari umukino uzaba ku Cyumweru saa 15:00, aho ikipe ya AS Kigali izaba yakiriye Rayon Sports ikomeje kwiruka ku gikombe cya shampiyona.
Uko imikino y’umunsi wa 23 ipanze:
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023
15:00:Rutsiro FC vs Eapoir FC
15:30:Gasogi United vs Rwamagana City
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023
15:00:Bugesera FC vs Police FC
15:00:Mukura VS&L vs Sunrise FC
15:30:Marines FC vs APR FC
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023
15:00:AS Kigali vs Rayon Sports
15:00:Musanze FC vs Gorilla FC
15:00:Etincelles FC vs Kiyovu Sports
Uko urutonde ruhagaze mbere y'umunsi wa 23