Hamisa Mobetto ari kurisha ifi inkoko

Hamisa Mobetto ari kurisha ifi inkoko

 Jul 14, 2023 - 01:59

Umuhanzikazi Hamisa Mobetto ari kwishimira imodoka mutupi aherutse kwibikaho ndetse n'umugabo uri kumukundwakaza muri iyi minsi.

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime muri Tanzania Hamisa Hassan Mobetto uzwi cyane nka Hamisa Mobetto ari kwishimira imigisha ari kugira muri iyi minsi nyuma yo kwibikaho imodoka ya kabiri ya Range Rover Vogue ndetse n'umugabo uri kumusezeranya kumutuza mu isanzure.

Mebetto uyu munezero wikubye kabiri akaba yawusangije abafana be ku mbuga nkoranyambaga, aho yarekanye screenshot z'ubutumwa agirana n'uyu mukunzi we kuri Snapchat amubwira ko azamubera urukundo rwe iteka.

Hamisa Mobetto ari kwishimira imodoka mutupi yiguriwe n'umugabo uri kumukundwakaza muri iyi minsi 

Uyu muhanzi nubwo atigeze yerekana amafoto yuyu mugabo, ariko akaba akomeza avuga ko uyu mukunzi we yamusezeranyije kuzaba ahari nubwo we yaba adahari. Ati " Uyu mugabo mubona hano, ndamukunda cyane birenze amagambo nabivugamo. Ndizera ko igihe cyose uzumva wiyumva neza nubwo naba ntahari."

Uretse kandi ubu butumwa uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, akaba aheruka gutanga ikiganiro nabwo atakagiza uyu mugabo, aho yemeje ko ashaka kuzarambana na we ubuzima bwe bwose. 

Hamisa Mobetto aremeza ko umukunzi we amukunda birenze uko yabivuga.

Mebetto akaba yaravuze ko yifuza gushyingiranwa n'uyu mugabo kugira ngo azajye amutekera ndetse amwiteho cyane.Ati " Ndashaka gushyingiranwa na we. Ndashaka gushyingiranwa n'umugabo wange. Ndashaka kujya mutekera."

Hagati aho, mu gihe uyu muhanzikazi arimo kuryohewe n'urukundo, nina ko ari kwishimira imodoka ya Range Rover Vogue aheruka gushyira hanze amashusho yayo yishimira ko ari iyo yiguriye, ari nako kandi mu 2022 nabwo yari yaguze indi Range Rover Vogue.