"Gutsinda APR FC nta gitangaza kirimo"-Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kwigaranzura mukeba

"Gutsinda APR FC nta gitangaza kirimo"-Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kwigaranzura mukeba

 Feb 12, 2023 - 15:15

Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko abona gutsinda APR FC nta gitangaza kirimo kuko ari ikipe nk'izindi n'ubwo bari bamaze igihe batayitsinda.

Kuri iki Cyumweru saa 15:00 kuri sitade ya Huye nibwo umukino wari utangiye aho APR FC yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona ya Primus National League.

Ni umukino Rayon Sports yasoje ibonye amanota atatu kubera igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 33, akaba yagitsinze nyuma ya kufula yari itewe na Hertier Luvumbu Nzinga.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC mu mukino wabaye tariki 20 Mata 2019, hakaba hari hamaze gukinwa imikino itanu Murera idakura amanota atatu kuri mukeba wayo.

Nyuma yo kubona intsinzi y'uyu munsi, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidel yatangaje ko nta gitangaza kirimo kuba Rayon Sports yatsinda APR FC.

Uwayezu yagize ati:"Ni umukino wa shampiyona, twashakaga amanota 3, twawuteguye nk’iy’indi, turashima Imana ko tuyabonye, turi mu rugamba rw’igikombe ubu.

"APR FC ni ikipe dukunze guhangana. Kuba tuyitsinze twari tumaze igihe tutayitsinda ni ibyishimo ariko nta gitangaza kirimo ni ikipe nk’izindi."

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ihita igaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombr cya shampiyona ya 2022-2023, dore ko ubu ifite amanota 36 ikaba irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Uwayezu jean Fidele uyobora Rayon Sports