Gushishura byahagurukije Perezida Museveni ahura na Eddy Kenzo

Gushishura byahagurukije Perezida Museveni ahura na Eddy Kenzo

 Nov 28, 2023 - 10:08

Ikibazo cyo gutwara indirimbo z'abandi bahanzi muri Uganda cyahagurukije mu biro Perezida w'Igihugu Yoweri Museveni ahura na Eddy Kenzo uhagarariye ihuriro ry'abahanzi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahuye n'umuhanzi Eddy Kenzo uhagaririye ihuriro ry'abahanzi muri iki gihugu ryitwa National Musician Federation (NMF), baganira ku kibazo cyo gushishura cyiganje.

Mu butumwa Eddy Kenzo yacishije ku ruta rwe rwa Instagram, akaba yavuze ko baganiriye uko hashyirwaho amategeko ahamye arebana no gutwara indirimbo z'undi udahawe uburenganzira. Perezida Museveni, akaba yasezeranyije Kenzo ko ari kimwe mu bibazo byihutirwa agiye kwitaho byihariye. 

Ikibazo cyo gushishura cyahagurukije Perezida Museveni ahura na Eddy Kenzo uhagaririye NMF

Uyu muhuro wa Perezida Museveni na Eddy Kenzo, ukaba uje nyuma yuko umuhanzikazi Cindy Sanyu uhagarariye ishyirahamwe ry'abahanzi rya Uganda Musicians Association (UMA) hamwe n'andi mashyirahwe 12 baheruka guhura bakandika ibaruwa ihuriweho bakayiha Perezida Museveni bamusaba guhagarika amafaranga bari bagiye guha ihuriro riyobowe na Eddy Kenzo.

Mu minsi yari yashize, nibwo Leta yarimo iteganya gutera inkunga uruganda rw'imyidagaduro babaha amafaranga angana na miliyoni 18 z'amashiringi, ariko bakayanyuza mu ihuriro rya NMF riyoborwa na Eddy Kenzo. Nyuma y'ibi, nibwo Cindy n'abandi bagaragaje ko batizeye neza ko aya mafaranga azakoreshwa ibyo yagenewe bituma bandikira Museveni. 

Magingo aya, Eddy Kenzo akaba ahanganye nuko yashaka uko yahuza amashyirahamwe yose y'abahanzi akayahuriza hamwe kugira ngo guverinoma ijye ibona uko yabafasha. Ibi bikaba na byo biri mu byo yaganiriye na Perezida Museveni. 

Perezida Museveni yasezeranyije Eddy Kenzo kwita ku kibazo cyo gushishura indirimbo