Gushaka ubwiza n’ikimero byatumye ahasiga ubuzima

Gushaka ubwiza n’ikimero byatumye ahasiga ubuzima

 Jan 11, 2024 - 18:20

Umubyeyi w’abana batatu yasize ubuzima mu gikorwa cyo kwibagisaha agamije kongera ikimero (Plastic surgery), nyamara yari yaburiwe n’ababyeyi be kutabikora.

Demi Agoglia w’imyaka 26 y’amavuko, yafashwe n’uburibwe bukabije mu gatuza, nyuma yo kwibagisha agamije kongera no kunoza imiterere y’amabuno ye, birangira anitabye Imana ku munsi nyirizina yagombaga gusubirira mu rugo iwe i Salford muri Great Manchester, mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu mugore yafashwe ubwo yari yasubiye muri Turikiya ngo akorerwe ubugenzuzi ku byari byongerewe mu mubiri we, maze bitunguranye afatwa n’umutima, aho yagerageje guhabwa ubutabazi bw’ibanze n’umukunzi we ariko bikaba iby’ubusa.

Yaje guhita ajyanwa mu cyumba cy’indembe, ari na ho yaje kugwa tariki umunani z’uku kwezi.

Amakuru avuga ko uyu mugore usize umwana w’amezi arindwi, ndetse ibibazo by’umutima bikaba ngo byatewe n’ibinure bari bamuteye mu mubiri, ndetse ngo yagiye kwibagisha amabuno muri Turikiya, amaze n’iminsi mike abazwe amenyo, na none mu buryo bwo kongera ubwiza bwe.