Abategura ibihembo bya Grammy batangaje ku mugaragaro itariki yo gutanga ibyo ibihembo ku nshuro ya 67 muri 2025.
Binyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram, bashyize ahagaragara amatariki atandukanye kuva mu ntangiriro kugeza ku mwisho, aho itariki yo gutangarizaho abahanzi bazahatanira ibihembo ari 8 Ugushyingo 2024, mu gihe ibihembo byo bizatangwa ku ya 2 Gashyantare 2025.
Igihe ibihembo bya bizatangirwa cyamenyekanye
Twabibutsa ko ibihembo bya Grammy ku nshuro 66 byatanzwe ku ya 5 Gashyantare 2024 aho ibirori byo kubitanga byabereye muri Crypto.com Arena i Los Angeles.
