Filime ivuga ku birego bya P. Diddy igiye kwerekanwa kuri Netflix

Filime ivuga ku birego bya P. Diddy igiye kwerekanwa kuri Netflix

 May 22, 2024 - 16:52

Nyuma y'igihe umuraperi P. Diddy yugarijwe n'ibirego by'ihohotera rishingiye ku gitsina, filime ivuga kuri ibyo byose ashinjwa igiye kwerekanwa ku rubuga rwa Netflix.

Filime yakozwe na 50 Cent ivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryugarije Diddy, ryiswe 'Diddy Do It?' biteganijwe ko vuba aha izerekanwa ku rubuga rwa Netflix.

Nk’uko TMZ ibivuga, Netflix iri mu cyiciro cya nyuma cyo kubona inyandiko ziyemerera kwerekana iyo filime yakorewe muri sitidiyo ya 50 Cent, 'G-Unit' nyuma yo guhigika andi matereviziyo n’izindi mbuga zifuzaga kwerekana iyo filimi igisohoka.

Filime ivuga ku birego bya P. Diddy igiye kwerekanwa ku rubuga rwa Netflix 

Aya makuru yo kuba iyo firime ya Diddy igiye kuri Netflix aje nyuma gato yuko amashusho ya Combs arimo guhohotera uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura muri hoteri ya Los Angeles mu 2016, agiye hanze.