FIFA yongereye gihe abakinnyi bahamagawe muri AFCON

FIFA yongereye gihe abakinnyi bahamagawe muri AFCON

 Dec 3, 2025 - 08:22

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ku mugaragaro ko abakinnyi bahamagawe mu Gikombe cya Afurika cya 2025 TotalEnergies Africa Cup of Nations (AFCON 2025) bazakomeza gukinira amakipe yabo kugeza ku itariki 15 Ukuboza 2025, icyumweru kimwe mbere y’uko irushanwa ritangira.

Iyi ngingo nshya yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, ikaba ihaye amakipe yo ku mugabane w’u Burayi, Asia ndetse n’ahandi ku isi igihe cy’inyongera ugereranyije n’iminsi 14 isanzwe yemewe yo kurekura abakinnyi.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha amakipe kuba yakomeza kugira abakinnyi bayo b’ingenzi mu mikino yo kurangiza umwaka, aho usanga imikino ari myinshi.

Abasesenguzi bavuga ko iri tegeko rya FIFA rizafasha cyane amakipe akomeye ashingiye ku bakinnyi b’Abanyafurika, cyane cyane muri shampiyona zikomeye nka Premier League, La Liga, Serie A na Bundesliga, aho mu minsi ya nyuma y’umwaka usanga imikino iba myinshi kandi ikomeye.

Ku ruhande rw’amakipe yo muri Afurika, iri tangazo rirorohereza gutegura ingengabihe y’imyitozo n’imyiteguro ya nyuma y’irushanwa, nubwo bivuze ko bazabona abakinnyi babo mu gihe gito cyane mbere yo gutangira AFCON 2025.

Gusa ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru bakomeje kwibaza niba kugabanya igihe cy’imyiteguro y’amakipe y’ibihugu bitazagira ingaruka ku myitwarire, cyane cyane ku makipe akomeye akenera guhura n’abakinnyi bayo ngo bubake ubufatanye mbere y'irushanwa.

AFCON 2025 itegerejwe kubera mu gihugu cya Maroc, aho izatangira ku ya 22 Ukuboza 2025 ikazasozwa mu ntangiriro za Mutarama 2026, ikaba ari rimwe mu marushanwa akurikirwa n’isi yose kubera urwego abakinnyi b’Abanyafurika bagezeho muri iki gihe.

Igikombe cya Afurika harabura iminsi mike ngo gitangire