FIFA The best 2022:Ibihembo byihariwe n'abanya-Argentine bayobowe na Messi

FIFA The best 2022:Ibihembo byihariwe n'abanya-Argentine bayobowe na Messi

 Feb 27, 2023 - 18:13

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi 'FIFA' ryahembye ababaye ikitegererezo muri uyu mukino muri uyu mwaka ushize, maze abanya-Argentine barabikukumba.

Ni ibihembo bya FIFA The Best byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, bikaba byahawe abitwaye neza muri ruhago y'umwaka ushize.

Nk'uko byari byitezwe n'abatari bake, Lionel Messi niwe wahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwaka mu bagabo nyuma yo guhesha ikipe y'igihugu ya Argentine Igikombe cy'isi cya 2022, akaba yahigitse Kylian Mbappe bakinana muri PSG ndetse na Karim Benzema wa Real Madrid.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Messi yagize ati:"Ni ibyishimo kuba ndi hano. Ni iby'agaciro ku ba ndi hano ntsindira iki gihembo. Ndashaka gushimira abakinnyi dukinana, Scaloni kuko iyo ntabagira ntari kuba ndi hano. Ni bamwe mu bagize iyi ntsinzi. Wari umwaka mwiza cyane. Nageze ku nzozi nashatse igihe kinini, nyuma na nyuma nabashije kuzikabya.

"Gutwara Igikombe cy'isi nicyo kintu kiza kuruta ibindi cyambayeho mu myaka maze nkina. Hashimwe Imana yamfashije kubigeraho nyuma y'imyaka myinshi ngerageza."

Lionel Messi niwe wabaye umukinnyi w'umwaka

Si Lionel Messi gusa kuko umutoza w'ikipe y'igihugu ya Argentine ariwe Lionel Scaloni yegukanye igihembo cy'umutoza w'umwaka nyuma yo gufasha Argentine kwegukana Igikombe cy'isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Umuzamu w'ikipe y'igihugu ya Argentine Emiliano Martinez nawe yegukanye igihembo cy'umuzamu mwiza ahigitse abarimo Thibaut Courtois na Allison Becker.

Ntibyagarukiye aho kandi kuko abafana b'ikipe y'igihugu ya Argentine bahembwe nk'abafana beza, dore ko batigishije isi haba mu gikombe cy'isi na nyuma yo kucyegukana.

Ariko si aba banya-Argentine bahembwe gusa, kuko nka Sarina Wiegman utoza ikipe y'igihugu y'u Bwongereza mu bari n'abategarugori yabaye umutoza mwiza mu bagore.

Igitego cya Marcin Oleksy yatsinze ubwo Warta Posnan yakinaga na Stal Rzeszow muri ruhago y'abafite ubumuga, nicyo cyahawe igihembo cya Puskas gihabwa igitego cyahize ibindi. Iki gitego cyahigitse ibirimo icyo Richarlison yatsinze Serbia mu gikombe cy'isi.

Umwongereza Mary Earps ufatira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza y'abagore na Manchester United, niwe wahembwe nk'umuzamu mwiza mu bari n'abategarugori.

Alexia Putellas ukinira FC Barcelona y'abari n'abategarugori  nawe yongeye kwegukana igehembo cy'umukinnyi w'umwaka mu bari n'abategarugori.

Muri ibi birori kandi hatangajwe abakinnyi 11 bagize ikipe ya FIFA y'umwaka wa 2022, aho mu izamu harimo Thibaut Courtois. Ba myugariro ni Aschraf Hakimi, Virgil Van Dijk na Joao Cancelo. Abo hagati ni Casemiro, Luka Modric na Kevin De Bruyne. Mu gihe kandi abataka ari Kylian Mbappe, Erling Haaland, Karim Benzema na Lionel Messi.

Emiliano Martinez niwe wabaye umunyezamu w'umwaka

Lionel Scaloni yabaye umutoza w'umwaka

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)