Ese uzambyarira? Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kurikoraza

Ese uzambyarira? Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kurikoraza

 Oct 31, 2023 - 15:55

Nyuma y'iminsi mike Khadija Kopa wakabaye nyirabukwe wa Diamond Platnumz, avuze ko adakozwa urukundo rw'umukobwa n'uyu muhanzi mu gihe cyose atarakwa, bo ntibamwitayeho, ahubwo igikurikiraho ni ukubyarana.

Diamond Platnumz na Zuchu, abahanzi babiri bazwi cyane mu gihugu cya Tanzania, bakomeje  kugaragaza urukundo rwabo ku mugaragaro, ari na ko bashimisha abakunzi babo ndetse n’itangazamakuru.

Diamond Platnumz na Zuchu urukundo rwabo rukomeje gufata Indi ntera

Urukundo rwabo rwamenyekanye bwa mbere mu Kuboza umwaka ushize, ubwo Diamond yajyanaga Zuchu gusangira Noheri. Inshuro nyinshi bahakanye ko bakundana kugeza vuba aha ubwo Zuchu yabyitangarizaga.

Kuva bagaragara bwa mbere ku karubanda, umubano wa Diamond Platnumz na Zuchu wakomeje kuba inkuru  nyamukuru mu isi y’imyidagaduro. 

Aba bahanzi bombi bakomeje gukongeza inkuru z'urukundo rwabo. Ni muri ubwo buryo  mu mpera z’icyumweru gishize bongeye kurikoraza, ubwo bafatanyaga kuririmba indirimbo yabo “Mtasubiri” muri Tanzania.

Ubwo bari mu gitaramo Live, Diamond Platnumz adaciye ku ruhande, yahise abaza Zuchuati: “Uzambyarira?”.

Diamond na Zuchu bongeye kurikoraza muri Tanzania

Nyuma yo kumubwira aya magambo, n’urukundo rwinshi yahise ahanga amaso Zuchu, amusomea ku rubyiniro imbere yabantu ibihumbi bari bitabiriye igitaramo.

Diamond Platnumz na Zuchu urukundo rurimo kugurumana, mu gihe umuhanzikazi Khadija Kopa akaba na nyina wa Zuchu, yavuze ko ibyabo nta byo azi mu gihe cyose uyu muhanzi ataratanga inkwano.