Erling Haaland yakeje Cristiano Ronaldo

Erling Haaland yakeje Cristiano Ronaldo

 Jun 10, 2023 - 03:51

Rutahizamu Erling Haaland uri kubica bigacika muri Manchester City yemeje ko yigira kuri Cristiano Ronaldo wanyuze muri mukeba wabo Manchester United.

Erling Haaland yemeje ko yigira ku munyabigwi wa Manchester United Cristiano Ronaldo, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikinire ye.

Kuri ubu Haaland abarizwa mu mujyi wa Manchester ariko ku ruhande rw'abambara ubururu, bikaba byitezwe ko uyu munsi abafasha no gutwara Champions League yabo ya mbere mu mateka yabo.

Gusa ibi ntibimubuza gufata umukinnyi wakoze ibigwi i Old Trafford nk'ikitegererezo kuri we, ndetse ni ibintu atajya ahisha mu biganiro atanga buri munsi.

Uyu musore umaze gutsindira Manchester City ibitego 52 mu mwaka wa mbere ayikiniye, yagize ati:"Kuri nge umukinnyi wa mbere kuri ibi(mu rubuga rw'amahina) ni Cristiano.

"Naramurebye mu mikino myinshi. Kumenya igihe asabira umupira no gushyira mu izamu, iyo niyo mpamvu yatsinze ibitego byinshi."

Haaland yemeje ko yigira kuri Ronaldo

Rutahizamu Erling Haaland yizeye kuza kuba ameze nka Cristiano Ronaldo kuri Atatürk Stadium ubwo baza kuba bahanganye na Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Haaland yakomeje ati:"Turaza kuba dufite umupira cyane, turaza kugerageza kugira icyo turema. Ndaza kugerageza kuba ndi muri metero 16 undi ngerageze gutsinda ibitego. Biraza kuba ari byiza."

N'ubwo Inter Milan idahabwa amahirwe na benshi ku mukino wa nyuma wa Champions League, ariko niyo nzitizi kuri Manchester City ishaka gukora amateka yayo ya mbere muri UEFA Champions League.

Haaland ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu munsi