Emmanuel Wanyonyi yanditse amateka mashya ku Isi

Emmanuel Wanyonyi yanditse amateka mashya ku Isi

 Jul 11, 2026 - 19:13

Umunya-Kenya, Emmanuel Wanyonyi yongeye kwandika amateka mu mikino ngororamubiri nyuma yo gushyiraho agahigo gashya ku Isi mu gusiganwa metero 1000 mu bagabo, mu irushanwa rya Diamond League ryabereye i Monaco mu Bufaransa.

Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, yakoresheje amasaha abiri n’iminota 11 n'amasegonda 83, ahita akuraho agahigo kari kamaze imyaka 27 gafitwe na mugenzi we w'Umunya-Kenya, Noah Ngeny, wari warakoresheje amasha abiri n’iminota 11 namasegonda 96 mu 1999.

Wanyonyi yari yitabiriye isiganwa rya metero 1000 ku nshuro ya mbere, agahita yandika aya amateka.

Nyuma yo kwandika aya mateka, Wanyonyi yagize ati: "Bwari ubwa mbere nsiganwa metero 1000, kandi kuba mpise nshyiraho agahigo k'Isi biranshimishije cyane. Ndashimira abandi basiganwa kuko nibo batumye ntanga imbaraga zanjye zose."

Uretse ako gahigo, Wanyonyi azinjiza n'akayabo k’amafaranga menshi kuko uwegukanye iri siganwa rya Diamond League ahembwa hagati ya miliyoni 1.3 na 2.6 z'Amashilingi ya Kenya, mu gihe gushyiraho agahigo k'Isi bishobora kongeraho andi agera kuri miliyoni 6.45 z'Amashilingi ya Kenya.

Byongeye kandi, Guverinoma ya Kenya isanzwe ihemba abakinnyi bashyiraho uduhigo tw'Isi amafaranga agera kuri miliyoni 5 z'Amashilingi ya Kenya, hakiyongeraho amafaranga ava mu baterankunga n'ayo guhabwa kubera kwitabira amarushanwa.


NIYOMUKIZA  Gratien