Elon Musk yinjiye mu ntambara y'amagambo ya Megan Fox na Robby Starbuck

Elon Musk yinjiye mu ntambara y'amagambo ya Megan Fox na Robby Starbuck

 Jun 13, 2023 - 13:00

Nyuma y'intambara ikomeye y'amagambo hagati ya Megan Fox n'umunyapolitiki Robby Starbuck, Elon Musk yanze kuripfana.

Umukinnyikazi wa firime w'icayamamare Megan Fox yongeye kugarukwaho, ariko kuri iyi nshuro ntabwo ari ukubera imirimo akora.

Tweet yanditswe n’umu-conservateur Robby Starbuck waneguraga uyu mukinnyi wa filime yagarutaweho cyane, aho yavuze ko uyu mugore agira ingaruka mbi ku bana be. Elon Musk ubwe na we yaje kwinjira muri iyi ntambara y’amagambo.

Elon Musk yanze kuripfana ku magambo ya Starbuck na Megan Fox 

Uyu muherwe ukomoka muri Afurika y'Epfo, ufite inganda nka Tesla, SpaceX n’urubuga rwa Twitter, yahisemo kwinjira muri izi mpaka ku zari zaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko, mu buryo bwe busanzwe, Musk yatanze ubutumwa budasanzwe benshi batavuzeho rumwe.

Impaka zatangiye ubwo Starbuk, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Republican muri Amerika, yashinjaga Megan Fox n'uwahoze ari umukunzi we akaba na se w'abana be batatu, Brian Austin Green, kugira uruhare mu guhohotera abana.

Byose byaturutse ku kuba uyu mukinnyi wa firime w'imyaka 37 y'amavuko yaragaragaye ari kumwe n'abana be, bari bambaye imyenda bishakiye, ibyo Starbuck yavugaga ko binyuranyije n’igitsina cyabo.

Nkuko byari byitezwe, Megan Fox yashubije atitangiriye itama. Yamaganaga Starbuck kuba yarakoresheje abana nk’ifaranga.

Fox yarashubije ati: "Hey Robby Starbuck rwose sinshaka kugutaho umwanya, kuko biragaragara ko ushaka ibibazo, ariko reka nkwigishe isomo. Ntitaye ku kuntu ushobora kumaramaza n'igihe icyo ari cyo cyose byagufashe kugira ngo ubone ubutunzi, imbaraga, intsinzi, cyangwa kwamamara, ntuzigere ukoresha abana nk'imbaraga cyangwa ifaranga.

By’umwihariko, gukoresha amagambo mabi no kwibeshya w’itwaza igitsina cy’abana banjye(gender) kugira ngo wubake izina muri gahunda yawe ya politiki.”

Megan Fox yasabye Starbuck kutitwaza abana be yubaka izina muri politiki

Abajijwe icyo atekereza kuri iki kibazo, Musk yerekeje kuri Twitter kugira ngo agire icyo avuga.

Yanditse ati: "Nshaka visi perezida mushya uzaba ushinzwe technology na Propaganda"

Icyakora, ibi byatumye yakira ubutumwa bwinshi bumusaba kugira icyo avuga gisobanutse kuri iki kibazo, aho umwe yagize ati:”Vuga ko Fox ari mubi muri poropagande”.

Icyakora Musk yamushubije ati: "Nta muntu w'intungane."