Ed Sheeran yatunguye abafana be mu gitaramo

Ed Sheeran yatunguye abafana be mu gitaramo

 Jul 17, 2023 - 09:12

Umuhanzi Ed Sheeran yatunguye abafana aranabashimisha, ubwo yazanaga umuraperi Eminem ku rubyiniro.

Abafana ba Ed Sheeran ibyishimo byabarenze ubwo uyu muririmbyi yazanaga ku rubyiniro umuraperi akaba n’inshuti ya kera Eminem, mu mpera z’icyumweru gishize.

Ed Sheeran yatunguye abafana be mu gitaramo 

Uyu mugabo w’imyaka 32 wamenyekanye mu ndirimbo nja Thinking Out Loud, yatunguye imbaga y'abantu bari i Ford Field muri Detroit mu ruzinduko rwe yise Mathematic Tour, ubwo Eminem w'imyaka 50 yamusangaga ku rubyiniro kugira ngo akore igitaramo amufashe kuririmba indirimbo ye Lose Yourself.

Ed yatangiye gususurutsa abari aho, acuranga indirimbo ze akoresheje gutari.

Ed Sheeran yagize ati: “Reka turebe uko bigiye kugenda”, imbaga y'abantu yahise hishima nubwo batari bazi ibigiye kuba.

Kuzana Eminem ku rubyiniro byashimishije abafana 

Sitade yahise ivuza induru ubwo Slim Shady(Eminem)  yinjiraga ku rubyiniro yerekana ubuhanga bwe budasanzwe bwa rap.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka Without Me, yasize abakunzi be mu bicu, abasaba kumufasha kuririmba, maze na we indangururamajwi(microphone) ayishyira ku ruhande.

Ed Sheeran na Eminem basanzwe ari inshuti 

Aba bahanzi bombi  bakoranye inshuro ebyiri mu myaka yashize, harimo indirimbo River ya Eminem ndetse n’indirimbo ya Ed Sheeran yo 2019, Remember The Name, irimo na 50 Cent.