Dua Lipa yasangije abafana be umunyenga arimo  n'umukunzi we

Dua Lipa yasangije abafana be umunyenga arimo n'umukunzi we

 Jul 8, 2023 - 13:45

Dua Lipa uri mu munyenga w'urukundo aho aherereye mu biruhuko, yanze kubyihererana, abisangiza abakunzi.

Umuhanzikazi Dua Lipa yashyize hanze amafoto y'ibiruhuko aherutsemo mu Bugereki, aho ari kumwe n'umukunzi we wamamaye mu mwuga wo kuyobora firime, Umufaransa Romain Gavras.

Dua Lipa n'umukunzi we bari mu biruhuko mu Bugereki, aho barimo kurira ubuzima

Uyu muhanzikazi w'imyaka 27, kuri ubu arimo kuryoshya hamwe n’umukunzi we. Lipa yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asangize abafana be ubuzima arimo mu biruhuko bye byiza by’impeshyi ku kirwa cyiza cya Sifnos mu Bugereki.

Dua Lipa na Romain Gavras babanje kuvugisha benshi  muri  Gashyantare, ubwo bagaragaraga bava mu birori bya BAFTAs i Londres.

Dua Lipa na Romain Gavras batangiye kuvugisha benshi muri Gashyantare.

Gavras ni umuyobozi wa firime w'imyaka 42. Ni umuhungu wa rurangiranwa mu kuyobora amafirime, umugabo w’Umufaransa ukomoka mu Bugereki, Costa Gavras.

Bimwe mu bikorwa bye bizwi cyane harimo kuyobora amashusho yindirimbo “Bad Girls” ya M.I.A., ndetse no gukorana na Jay-Z, Kanye West, na Frank Ocean. Aherutse kandi kuyobora filime ya Netflix “Athena”.