Drake yikomye inshuti ze magara zamufatanyije na Kendrick Lamar

Drake yikomye inshuti ze magara zamufatanyije na Kendrick Lamar

 Jan 4, 2025 - 21:07

Umuraperi ukomoka muri Canada, Drake yikomy abantu be ba hafi bamuteye umugongo mu gihe cy’umwuka mubi hagati ye n’umuhanzi mugenzi we Kendrick Lamar.

Drake yashyize ahagaragara ubunebwe bw’abo bantu binyuze mu ndirimbo yakoranye na Conductor Williams asobanura ko yatunguwe n’uburyo abavandimwe be bamuhindutse.

Byongeye kandi, nk’uko bigaragara ku mbuga za interineti zitandukanye, bavuga ko abantu Drake barimo inshuti ze magara nka LeBron James na Demarde Rozan bitabiriye igitaramo cya Lamar bise ‘Pop Out’ cyabaye muri Kamena umwaka ushize.

Amakimbirane hagati yabo bombi yatangiye hagati muri 2024 nyuma yuko Lamar asohoye indirimbo yise ‘Like That’ yimenyekanisha ko aruta Drake mu gihe yavugaga ko yashyinguye abahanzi bose bashyigikiye Drake kuri alubumu ye ‘For All The Dog’.