Drake yanyagiwe n'imvura  y'imyenda y'imbere ku rubyiniro

Drake yanyagiwe n'imvura y'imyenda y'imbere ku rubyiniro

 Jul 10, 2023 - 14:20

Abafana ba Drake bamukoreye agashya ubwo yari ku rubyiniro, bamusukaho imvura y'imyenda y'imbere.

Abafana ba Drake bafite uburyo bwihariye bwo kwerekana urukundo bamukunda. Mu gitaramo giherutse kubera i Detroit, uyu muraperi yasutsweho imvura y’amasutuye(bras) n'imyenda y'imbere, ubwo yaririmbaga kuri stage.

Ibi bikorwa bitangaje, byasabye ko Drake ahagarika igitaramo kabiri. Abafana kandi bamumishijeho terefone n'inkweto, nyuma gato yo kubatera urwenya ngo bamutere imyenda y’imbere gusa.

Drake yasutsweho imvura y'imyenda y'imyenda y'imbere

Uyu muhanzi ubwo yazengurukaga kurubyiniro atoragura imyenda yabo itandukanye, yagize ati: "Ndabona ndi mu nshingano z'isuku."

Ati: “Yego yego, ubu ni bwo buryo nkunda. Mana nyagasani, ni byiza.’

Amashusho y’ibi biganiro hagati ya Drake n’abafana be, yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yashyizweho na Daily Loud, yarebwe n’abagera kuri miliyoni 6.8 mu masaha make.