Drake yahishuye impamvu imubuza kurongora

Drake yahishuye impamvu imubuza kurongora

 Jul 23, 2023 - 06:49

Umuraperi ukomoka muri Canada, Drake, yatangarije isi yose impamvu ituma akomeje gutera utwatsi ibyo kurongora.

Birasa nkaho Drake nta kimwihutisha mu rukundo. Uyu muraperi w'imyaka 36 uherutse kugaragara mu kiganiro The Really Good n’umunyamakuru Bobbi Althoff, yavuze ku ngingo yo kurongora mu gihe akiri ingaragu.

Drake avuga ko ubu atabasha gutanga urukundo rwo guhozaho, kuko arajwe ishinga n'akazi ke

Yagize ati:"Sinzi. Ntekereza ko amaherezo bizaba. Sinzi, sinkeka ko ubu nabasha guha uwo muntu icyo yaba ashaka. Ubu, ntekereza ko ubuzima bwanjye, n'akazi kanjye ari byo nshyira imbere.”

Ubwo Alchoff yavugaga ko Drake yanze gushaka kuko ashaka gukomeza kuryamana n’abakobwa batandukanye, uyu muraperi yahakanye kure icyo gitekerezo.

Yongeyeho ati: "Sinshaka kurongora. Impamvu nuko ntashaka gutenguha umuntu.”

Ibi yabivuze mu gihe yari amaze kuvuga ko atibona arongora ikindi cyamamare nk'uko nawe ari icyaamamare.

Drake avuga ko naramuka arongoye, bizagorana ko yabana n'umugore w'icayamamare 

Drake yagize ati: "Birashoboka ko ntazigera mbana n’umuntu w’icayamamare.”

Nubwo Drake akomeje kwanga gushinga urugo, yibarutse umuhungu Adonis kuri ubu ufite imyaka itandatu kuko yavutse muri 2017 akaba  yaramubyaranye n'Umufaransakazi  Sophie Brussaux.