Don Jazzy yamaganye ibyo kugira umugore mu banga rikomeye

Don Jazzy yamaganye ibyo kugira umugore mu banga rikomeye

 Jul 15, 2023 - 05:53

Don Jazzy yateye utwatsi ibihuha bivuga ko yaba afite umugore n'abana bane.

Michael Collins Ajereh amazina ya bosi wa Mavin Record label uzwi nka Don Jazzy, kera kabaye yagize icyo avuga ku makuru y'ibanga yavugaga ko yakoze ubukwe ndetse akaba afite n'abana bane bose. 

Mu minsi yashyize ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwira amakuru avuga ko Don Jazzy yaba ari mu rukundo rw'ibanga ndetse bikaba byarafashe n'indi ntera bakanakora ubukwe ahubwo bakaba banafite abana bane bose.

Nyamara rero, mu kiganiro Don Jazzy yagiranye na Fisayo Fosudo wo ku muyobora wa YouTube akaba yamutangarije ko ayo makuru nta kuri kurimo. Ati " Abantu benshi batekereza ko nakoze ubukwe ndetse nkaba mfite n'abana bane, ariko ibyo byose ni ibinyoma."

Don Jazzy yamaganye ibyo kuba afite umugore n'abana bane 

" Sinzi impamvu naba mfite abana hanyuma nkemera kubeshya imyaka ingana gutya. Ese ubwo abana bange baba biyumva gute ndamutse mbahisha? Ese ubona meze nk'umuntu wahisha ibintu runaka? Oya nta mwana n'umwe mfite."

Don Jazzy akaba yarakomeje atangaza ko buri gihe atangazwa no kuba abantu rimwe narimwe bavuga ko ari umutinganyi ngo kubera ko nta mugore afite. Ati "Abantu ni abasazi rwose."

THE CHOICE LIVE iributsa ko Don Jazzy mu 2021, yatangaje ko yashakanye n’Umunyamideli w’Umunyamerika Michelle Jackson mu 2003 ubwo yari afite imyaka 20, ariko bakaza gutandukana nyuma y'imyaka ibiri.